AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amafi ashobora gutuma zibyara amahari hagati y’Ubwongereza n’Ubufaransa

Guverinoma y’u Bwongereza ishinja iy’u Bufaransa gutandukira amategeko mpuzamahanga agenga uburobyi nyuma yobgufatwa ku bwato bwa bwo bwariobaga amafi mu buryo u Bwongereza bwemeza ko bwemewe n’amategeko.

Biteganyijwe ko Ambasaderi w’u Bufaransa mu Bwongereza Madamu Catherine Colonna aza kwitaba Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga by’u Bwongereza kugira ngo asobanure icyateye igihugu cye gufata ubwato bwari mo buroba mu mazi u Bwongereza bwita ko ari mpuzamahanga.

Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe iby’ububanyi n’amahanga witwa Liz Truss avuga ko byabaye ngombwa ko Ambasaderi Catherine Colonna yitaba akagira ibyo asobanura kuri iriya ngingo.

Liz avuga ko iby’u Bufaransa bwakozwe bitari bikwiye kandi ko birimo kuvogera uburenganzira bw’u Bwongereza bwo gukoresha amazi y’ibirwa byitwa Channel Islands.

Ijoro ryacyeye, abasirikare b’u Bwongereza bashinzwe umutekano wo mu mazi baraye bateguye kugira icyo bakora igihe cyose baba babitegetswe n’abayobora.

Ubutegetsi bw’u Bufaransa bwategetse ko ubwato bwo mu Bwongereza bwitwa Cornelis Gert Jan bufatirwa ku mwaro nyuma yo kubona ko basatiraga amazi bufata nk’aho atari ay’u Bwongereza.

Ngo nta burenganzira abasare bo muri buriya bwato bari bafite bwo kugera mu mazi atari ay’u Bwongereza.

Kapiteni w’ubu bwato yatangaje ko ibyo u Bufaransa bwavuze, ari urwitwazo rwa Politiki rw’Abafaransa rwo kwihimura ku Bwongereza kuko bwavuye mu Muryango w’ibihugu byunze ubumwe by’u Burayi.

Muri iki gihe hari ikibazo cya Politiki kigomba gucyemurwa hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza.

Abagize Guverinoma y’u Bufaransa baherutse kwemeza ko nta bwato bw’u Bwongereza bugomba kuzongera kugera ku mwaro w’u Bufaransa igihe icyo ibyerekeye uburobyi bw’u Bwongereza mu mazi y’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi bitarahabwa umurongo.

U Bufaransa bwavuze ko kiriya kibazo kigomba gutangwaho umurongo bitarenze tariki 02, Ugushyingo, 2021.

Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Bwongereza nayo yanzuye ko nta bwato bw’Abafaransa buzaroba mu mazi akora ku Bwongereza.

Daily Telegraph ivuga ko undi mwanzuro Abongereza bafatiye Abafaransa ni uko ubwato bwabo bwose bugeze ku mwaro wabwo(u Bwongereza)bugomba kugenzurwa ubuziranenge, imisoro n’ibindi, ibi bigakorwa mu rwego rwo guca intege abarobyi bo mu Bufaransa.

Abongereza barateganya no kuzabivuganaho na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu nama ya G20 izabera i Roma ndetse ngo hari na gahunda yo gucyura Ambasaderi w’u Bwongereza i Paris.

Abasesengura ibiri kubera mu Burayi cyane cyane ubwo hagati bavuga ko u Bufaransa bushaka kwereka u Bwongereza ko kuba bwarivanye mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi bwahubutse.

Ikindi ni uko ubutegetsi bw’i Paris bushaka kwereka ubw’i Londres ko bwarakajwe n’uko Londres iherutse gufatanya na Washington bakanyereza isoko ry’ubwato bwa nuclear Paris yari yarasinyiye kuzagurisha Australia.

Hejuru y’ibi harimo n’umugambi w’u Bufaransa wo kuba umuvugizi w’inyungu z’Abanyaburayi muri iki gihe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger