AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Ama G he black yahakanye ko ari we watangaje ko Nizzo yamwambuye amafaranga.

Mu byumweru bibiri bishize ku rubuga rwa instagram rukoreshwa n’umuhanzi Ama G the black, hagaragayeho butumwa bwerekanaga ko, afitanye ikibazo n’umutu wamwambuye amafaranga agera kuri miliyoni. Ku wa kane itariki ya 9 Ukwakira 2017, atangaza ko uwamwambuye ari Nizzo, kuri ubu uyu Ama G yahakanye ko ari we wabyanditse.

Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G the blak, umenyerewe mu njyana ya Rap mu Rwanda, aherutse kwandika ku rubuga akoresha rwa Instagram avuga ko hari umwe mu bahanzi batwaye Primus Guma Guma, wamwambuye amafaranga, yongeraho ko natamuhamagara ngo bakemure icyo kibazo azamutangaza maze akamenywa.

Aya ni amagambo yari yanditse kuri Instagram ya Ama G the black: ‘’Hari umuhanzi undimo amafaranga menshi , hashize umwaka n’amezi atanu , ni muzumva inkuru yange na we ntimuzagirengo ni ukumwubakiraho izina, turi mu ntambara yo gushaka amafaranga none arashaka kundya amafaranga. Natampamagara ngo dukemure kino kibazo muzaba mubyumva , mfite ibimenyetso simusiga’’.

Ku wa kane itariki ya 9 Ugushyingo2017, ni bwo Ama G yongeye kugaragaza ifoto iriho umuhanzi Nizzo wahoze mu itsinda rya rya Urban Boys, ndetse iyo foto ayikurikiza ubutumwa bugira buti: “Mperutse gushyira hanze post mvuga ko hari umujama wanyambuye kandi adashaka kumpamagara ngo tuvugane ku kibazo dufitanye cy’amafaranga yanyambuye nguyu uwo nababwiraga, bibaye ngombwa ko mushyira ku gasozi kuko ntashaka kunyishyura’’. 

Ugendeye ku byatangarijwe kuri Instagram ya Ama G mu byumweru bibiri bishize, ndetse n’ibyagaragayeho ku wakane italiki ya 9 Ugushyingo, ntiwashidikanya ko byanditse na Ama G, kuko bitaba byumvikana ko yamara ibyumweru bibiri atageze kuri Instagram. Icyakora yatangarije Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru, ko uwari umurimo ideni yamwishyuye ko bavuganye itariki yo kumwishyuriraho, ko kandi atamuvuga. Ati” uwari undimo ideni twararangizanyije, yemeye kunyishyura, twahanye itariki rero sinamuvuga…” 

Iri deni bikekwa ryaba ryaraturutse ku modoka yari iya Nizzo, nyuma akayigurisha Ana G, ariko kuri ubu ikaba yarongeye gusubirana Nizzo, Ama G we akaba avuga ko nta kibazo cy’umwenda afitanye na Nizzo.

                 Iyi modoka yari iya Nizzo iza kugurwa na Ama G, ubu Nizo yarayisubiranye. /Photo: Internet

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger