AmakuruUmuziki

Ama G agiye kwishumbusha undi mugore

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black biravugwa  ko vuba aha agiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa  Lily , nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere mu mezi ashize.

Amakuru yatangajwe n’umwe mu nshuti ze za hafi utarashatse ko dutangaza amazina ye, avuga yuko uyu muhanzi  Ama G the Black  yaba ari mu bikorwa byo kwitegura ubukwe ateganya gukorana n’umukunzi we wo muri iyi minsi uzwi ku izina rya Lily, uyu akaba ari na we yasimbuje Rosine baherutse gusesa urukundo rwabo mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Nyuma yuko Rosine usanzwe afitanye umwana na Ama G afashe umwanzuro wo kwigendera akava mu rugo babanaga mo nk’umugabo n’umugore, haciyemo igihe gito bitangira guhwihwiswa ko Ama G the black yaba afitanye urukundo n’undi mukobwa witwa Lily, ariko Ama G we yabanje kujya abihakana yivuye inyuma, nyuma aza kubyemera.

Ama G yatandukanye na Rosine mu gihe inshuti zabo za hafi zatangazaga ko ubukwe bwabo byari biteganyijwe ko buzaba mu kwezi kwa  Gashyantare 2018, bakibanira akaramata byemewe n’amategeko y’u Rwanda, gusa ntibyaje kubahira kuko batandukanye batarasezerana mu mategeko.

Twifuje kumenya icyo nyir’ubwite abivugaho ariko ntiyabasha kutuvugisha kuri telefone, gusa amakuru akaba avuga yuko impapuro z’ubutumire ziri hafi gusohoka ndetse ama G the black  n’umukunzi we Lily, hatagize igihinduka ubukwe bwaba mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger