AmakuruImikino

Alexandre Lacazette yagaragaje ko atifuza Xhaka na Unai Emery muri Arsenal

Rutahizamu wa Arsenal Alexandre Lacazette ari mu mazi abira, nyuma yo kugaragaza ko atifuza umutoza Unai Emery na Granit Xhaka usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe, binyuze muri poste yo kuri Instagram yakunze (yakozeho Like) isaba ko aba bombi bakwirukanwa.

Lacazette ukomoka mu Bufaransa, ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu busatrizi bwa Arsenal, gusa ibyo yakoze byateje urunturuntu ku buryo bishobora no gutuma umutoza Emery amutakariza ikizere.

Iyi Post yakunze n’iy’umufana wa Arsenal  witwa”Troopz” ufite Televiziyo ikorera kuri YouTube, wasabaga ko Umutoza Emery na Xhaka bava muri Arsenal. Ni nyuma yo kwishyurwa ibitego bibiri na Crystal Palace mu ijoro ryakeye.

Poste yagiraga iti” Mumbabarire ibi ndabirambiwe. Emery, naragushyigikiye gusa ibyabaye byarabaye muvandi. Xhaka na we arak***. Singishaka kumubona muri Arsenal ukundi.”

Ibi Lacazette yabikoze kubera igitutu abafana ba Arsenal bakomeje gushyira ku bakinnyi n’umutoza Emery, ubwo batsindaga Crystal Palace ibitego 2-0, ariko bikarangira babigombowe.

Biteganyijwe ko Emery n’abayobozi ba Arsenal baganira k’ugomba kugirwa Kapiteni mushya wa Rsenal, nyuma y’imyitwarire igayitse Granit Xhaka yagaragaje ubwo yasimbuzwaga Bukayo Saka ku munota wa 61 w’umukino.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger