Agashya: Young Grace yashimiye Yesu Kristo kuko azitabira igitaramo cyo kumurika album ye.

Ku rubuga rwa Facebook rukoreshwa n’umuhanzikazi Young Grace, hagaragaye ho ifoto y’ umugabo ukunze gufatwa nka Yesu Kristo, n’amagambo amushimira, kuko na we ari umwe mu bazitabira igitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo witwa 20 à 22 ans.

Mu gihe Young Grace akomeje imyiteguro yo kumurika umuzingo w’indirimbo (Album) yise 20 à 22 ans, mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 24 Ugushyingo, ku rubuga rukoreshwa na Young Grace hagaragaye ifoto y’umugabo ugereranywa na Yezu Kristo, iherekejwe n’amagambo agira ati: “Yesu wanjye azaba ahari nicyo kizatuma byose bigenda neza, kuko presence ye isobanura byose kuri njye, Ndagushimiye ko uzaba uhari kandi uzabana nanjye”

             Iyi ni yo foto igaragaza ubwitabire bwa Yesu mu gitaramo cya Young Grace./ Ifoto: Facebook.

Mu mwaka wa 2015 umuhanzikazi Young Grace yabarizwaga mu idini ya Islam, bisobanuye ko bishoboka ko yaba yarongeye guhindura idini n’imyemerere, kuko mu myemerere ya Islam Yesu Kristo adafatwa nk’umwami ahubwo ari intumwa y’ Imana.

Igitaramo cyo kumurika Album 20 à 22 ans biteganyijwe ko kizaba ku itariki ya 2 Ukuboza, kikazabera i Rubavu nkuko nyir’ubwite yabitangaje.

Comments

comments