AmakuruUbukunguUtuntu Nutundi

Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro gakongeza inzu z’abaturage(Amafoto)

Inkongi y’umuriro yibasiye igice kimwe cy’agakiriro ka Gisozi ahakorera amabarizo, ku buryo umuriro watangiye kototera inzu z’abaturage ziherereye inyuma y’inyubako izwi nka Umukindo Center.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahise butabara, kuko abayobozi benshi bageze ahari gushya barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubuingisa n’abayobozi ba Polisi.

Ubuyobozi burimo gusaba abaturage gusohoka mu nzu kuko hatuye abantu benshi mu gisa n’akajagari, ku buryo inzu zegereye aka gakiriro cyane.

Ni ahantu hadatunganyije, kuko uretse kuba abantu bahakorera mu kavuyo, hagati hacamo igisa na ruhurura iva ku Gisozi. Bamwe mu baturage bagowe no kwakira ibirimo kuba, ku buryo hari abantu bashaka kwinjira mu nzu zabo ngo basohoremo ibikoresho nubwo zirimo gushya.

Bitewe n’uko ahantu hahiye hagoye kugera, kizimyamwoto imwe niyo irimo kwifashishwa, mu gihe izindi ebyiri zabuze aho zica, ku buryo uwahazimya neza ari uwaca mu kirere, nk’uwifashisha indege.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger