AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Afurika y’Epfo yatoye itegeko ryabereye inkuru mbi abarwanyi ba RNC

Nk’ uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI, igihugu cya Afurika y’ Epfo cyatoye itegeko ribuza impunzi gukora politiki. Iyi ni inkuru nziza ku Rwanda ikaba inkuru mbi kubarwanya u Rwanda bari muri RNC.

Muri Afurika y’ Epfo hari impunzi zirwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda zibumbiye mu mutwe wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Kayumba Nyamwasa ashinjwa kuba inyuma y’ ibitero bya gerenade zatewe mu mujyi wa Kigali hagati ya 2010 na 2014 zikica abantu 14 abagera kuri 400 bagakomereka.

Nyamwasa wahoze ari umwe mu bakomeye mu buyobozi bw’ u Rwanda, aza guhunga u Rwanda muri 2010 urukiko rumukatira imyaka 24 y’ igifungo adahari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga ushinzwe ubutwererane muri Afurika y’ Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe mu butumwa yashyize kuri twitter kuri uyu wa Mbere yavuze ko iri tegeko ari inkuru mbi ku bayobozi ba RNC.

Nduhungirehe yabwiye The New Times ati “Umwanzuro guverinoma ya Afurika y’ Epfo yafashe ni ingenzi, uzatuma impunzi zidakomeza ibikorwa biteza umutekano muke mu bihugu byaturutsemo”.

Yunzemo ati “Tuziko abayobozi ba RNC bamwe baba muri Afurika y’ Epfo, twizeye ko ririya tegeko rizatuma badakomeza ibikorwa by’ iterabwoba mu karere kacu”.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko RNC ifite ingabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zirwanya u Rwanda. Izo ngabo zihabwa ubufasha na Uganda nk’ uko bitangazwa n’ abayobozi bakuru b’ u Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger