Amakuru

Afurika y’Epfo: Hagiye gutorwa uzasimbura Jacob Zuma

Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo ANC riratora umuyobozi mushya usimbura Jacob Zuma umaze igihe kirekire ariyobora detse akaba ari nawe Perezida w’iki gihugu.

Abakandida bari ku isonga mu kwiyamamaza  barimo usanzwe yungirije umuyobozi w’ishyaka, Cyril Ramaphosa, n’uwahoze ari muri guverinoma Nkosazana Dlamini-Zuma, akaba yarahoze ari n’umugore wa Zuma.

Utsinda amatora ku rwego rwo kuyobora ishyaka ashobora kuzasimbura perezida Jacob Zuma ku mwanya wa perezida wa Afurika y’Epfo.

Ariko uguhangana kuri muri aya matora y’ishyaka kwazamuye ubwoba bw’uko ANC ishobora kwicamo ibice mbere y’amatora rusange yo muri 2019.

Perezida Zuma ashobora kuguma ku butegetsi kugera muri ayo matora. Jacob Zuma kandi yatangiye kuyobora Afurika y’Epfo guhera muri 2009 kandi igihe ntarengwa ku mukuru w’igihugu muri Afrurika y’Epfo ni imyaka itanu itorerwa inshuro ebyiri gusa nkuko itegeko nshinga ribiteganya kandi Jacob Zuma amaze gutorerwa manda y’imyaka 2.

Cyril Ramaphosa arahabwa amahirwe
Nkosazana Dlamini-Zuma, akaba yarahoze ari n’umugore wa Zuma arahabwa amahirwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger