AmakuruUtuntu Nutundi

Afurika y’Epfo: Abagera kuri 21 bapfuye bazize gusiramurwa

Muri Afurika y’Epfo abana b’abahungu bagera kuri 21 bitabye Imana bazize gusiramurwa, mu birori gakondo biherutse kuba mu kwezi gushize ku Ugushyingo bikaba biba kabiri mu nwaka muri iki gihugu.

Ikinyamakuru  EWN cyavuze ko abahungu 17 bapfiriye mu Ntara ya Cape yo mu Burasira zuba mu gihe abandi babiri bapfiriye mu Burengera zuba naho abandi babiri bapfiriye mu Majyaruguru ya Cape.

Urupfu rwabo bana rwabaye mu gihe ubutegetsi bwari buri gushakisha uburyo bwahagarika igikorwa cy’uwo mugenzo mu mashuli, mu gihe wari warahitanye abantu benshi mu gihe cyahise.

Inama y’abayobozi b’umuco “Congress of Traditional Leaders of South Africa” (Contralesa) banenze leta ku bijanye n’urwo rupfu, ivuga ko “itashigikiye ngo itange uburyo bwari gutuma abagira ingorane bagabanuka.”

Umuvugizi wa Contralesa, Xolile Ndevu yavuze ko leta ikwiye gutangaza ko ibyabaye ari “impanuka yibasiye igihugu”.

Umuvugizi wa koperative yo mu Burasira zuba b bwa Cape hamwe n’imigenzo ya kera, Mamkeli Ngam, yavuze ko imiryango ikwiye kwitanga ngo ihagarike izo mfu zikomeje guterwa n’uyu mugenzo.

Yagize ati: “Si leta ikwiye kubazwa igihe abantu bagiye mu ishyamba gukora uwo mugenzo, ni ikibazo cy’umuryango, cy’ababyeyi n’icy’abo abakoresha gakondo bari bakwiye kubahiriza inama z’Abayobozi.

Kugeza ubu hakomeje gukorwa iperereza ku cyihishe inyuma y’urwo rupfu.

Amakuru yagaragaye ku ngaruka ziterwa no gusiramurwa gakondo avuga ko  mu myaka 10 ishyize, abana barenga 1000 baciwe ibitsina byabo

Abahungu 21 bazize gusiramurwa gakondo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger