AmakuruImikino

AFCON: Côte d’Ivoire na Mali zahabwaga amahirwe ku gikombe na zo zasezerewe

Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire, Les Elephants na Les Aigles du Mali ya Mali, zaraye zisezerewe mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu iri kubera muri Caméroun mu gihe zahabwaga amahirwe ku gikombe.

Côte d’Ivoire yasezerewe na Les Pharaohs ya Misiri kuri Penaliti 5-4, nyuma y’uko iminota 120 y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ni iminota yaranzwe no gusatirana hagati y’amakipe yombi yagerageje amashoti menshi, gusa habura iyashobora kurunguruka mu izamu ry’indi.

Côte d’Ivoire yasezerewe mu gihe yahabwaga amahirwe yo kugera kure muri iri rushanwa, nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’itsinda rya gatanu yari iherereyemo ikariyobora n’amanota arindwi, ariko yabanje gusezerera Algeria ifite Igikombe giheruka.

Ni mu gihe Misiri yo yari yabaye iya kabiri mu tsinda ryayo Nigeria yari iyoboye nyuma yo kutagira umukino n’umwe itakaza.

Ikipe y’igihugu ya Mali na yo yabarirwaga mu makipe ashobora gutwara Igikombe na yo yaraye itunguwe na Guinée-Equatoriale, iyisezerera kuri Penaliti 6-5.

Aba na bo iminota 120 y’umukino yarangiye banganya 0-0, n’ubwo Mali ntacyo itari yagakoze ngo ibone igitego.

Kuri ubu amakipe umunani azakina 1/4 cy’irangiza arimo: Burkina Faso, Caméroun, Gambia, Tunisie, Guinée-Equatoriale, Maroc, Sénégal na Misiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger