AmakuruUtuntu Nutundi

Abuzukuru ba Shitani bamereye nabi abatuye akarere ka Rubavu

Abana bagizwe n’abataye ishuri n’abo mu muhanda biyita abuzukuru ba Shitani babangamiye abaturage bo mu Mujyi wa Rubavu bavuga ko babambura ndetse bakaba bitwaza intwaro gakondo bakoresha mu gukomeretsa bamwe.

Umwe mu bahatuye, yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko abo bana babangamiye abatuye uyu mujyi kuko biba, bakambura n’andi mabi yose nk’uko bizwi ko Satani nawe nta kiza cye.

Avuga ko aba bana baba bafite inzembe, inkoni n’ibindi kandi ngo batera abantu ubwoba. Ati:”Hari ahantu nk’abagore batanyura muri iki gihe, bahita babambura. Ubuyobozi na polisi barabizi ariko ngo bamwe ni bato cyane ntibabafunga umuntu akebye umuntu aramukomeretsa, ngo ntabwo bakurikiranwa.”

Mugenzi we avuga ko byakajije umurego muri ibi bihe Rubavu yahuye n’ibyorezo birimo Coronavirus n’imitingito wayibasiye bitewe n’iruka rya Nyiragongo aho kenshi baba batuye mu nzu zasizwe na ba nyirazo kubera kugirwaho ingaruka n’imitingito.

Ati ” Ubu noneho n’uburyo bw’imibereho iragoranye kubera ibyorezo byateye ino aha. Bariya bana babangamiye abaturage kuko uranika imyenda bakayitwara.”

Undi muturage we ashinja ubuyobozi kubatererana kuri iki kibazo. Aba baturage bose bahuriza ku gusaba ko aba bana bakurikiranwa, bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Visi-Meya (FED) wa Rubavu, Deogratias Nzabonimpa, avuga ko iby’iki kibazo bagiye gufatanya n’inzego zose bakagikurikirana ndetse ko bakorana bya hafi n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma mu guhangana nabamara gukora ibyaha bakambuka muri uwo mujyi wa Goma.

 

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger