AmakuruImyidagaduro

Abatsinze muri ’East Africa’s Got Talent’ bagiye kujyana iri rushanwa mu nkiko

Esther na Ezekiyeli Mutesasira imyaka ibaye hafi itatu aba bana bahigitse abandi bo muri East Africa bemererwa akayabo k’ibihumbi mirongo itanu by’amadorali (50.000$) muri iryo rushanwa.

Kuri ubu biravugwa ko Aya mafaranga aba bana bo muri Uganda batsindiye hafi miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda amaso yaheze mu kirere.

Amakuru ava muri Uganda aravuga ko aba bana bavukana bamaze gutangaza ko bagiye kurega abateguye iri rushanwa.

Aba bana babinyujije ku rubuga rwa facebook mu mashusho yuzuye agahinda kenshi bavuze ko biteguye kujyana abategura irushanwa East Africa’s Got Talent mu nkiko kuko babona nta y’indi nzira banyuramo kugira bishyurwe ibyo bakoreye.

Esther yagize ati “Ubu ni imyaka ibiri kandi turacyategereje igihembo kinini twasezeranijwe. Ntabwo twigeze tubona amafaranga kandi n’abayobozi b’iki gikorwa ntibatwegereye.”

Ezekiyeli yashimangiye ko urukiko ruzabafasha kubona amafaranga yabo.

Aha yagize Ati: “Ntekereza ko ari urukiko cyangwa Imana yonyine ishobora kudutabara. Twategereje igihe kinini nta mushahara”.

Twabibutsa ko iri rushanwa ryabereye mu mujyi wa Nairobi, muri Kenya mu 2019 aho abariteguye ku munsi waryo wanyuma basezeranyije abatsinze ibihembo bingana n’ibihumbi 50 by’amadolari ariko kugeza ubu, amafaranga ntabwo yigeze yoherezwa kuri konti y’abatsinze.

Kugeza ubu ntakintu abateguye iri rushanwa ntacyo baratangaza kuri ibi bivugwa dore ko ngo batajya banavugisha ababa bana batsinze.

Aba bana bari bemerewe kuzahabwa ibihumbi 50 by’amadorali y’Amerika
Ezekiel na Esther batsinze iri rushanwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger