Utuntu Nutundi

Abatinganyi bamaze imyaka 11 bakundana bakoze ubukwe bw’agatangaza(Amafoto)

Ibikorwa by’ubutinganyi bimaze gufata indi ntera, kuri ubu henshi ku Isi abatinganyi bahawe intebe ndetse hariho impirimbanyi zarwanye urugamba rukomeye kuri ubu mu bihugu bimwe bakaba batihishira. Muri Amerika ho bafatwa nk’abantu basanzwe ndetse hari abakoze ubukwe bw’agatangaza mu minsi ishize.

Nick w’imyaka 25 y’amavuko na  Dominic w’imyaka 27 baba mu mujyi wa Brooklyn muri leta ya New York City muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bombi ibyabo byamenyekanye mu minsi ishize ubwo basakazaga inkuru y’uko bahuye ndetse bakanahishura ko bamaze imyaka 11 bakundana, babinyujije ku rubuga  rwa Instagram rwa   @TheWayWeMet.   rukunze gukoreshwa n’ababa bashaka kwerekena amateka y’urukundo rwabo.

Aba basore babiri bakundana byo gupfa bahamije iby’urukundo rwabo ndetse banavuga ko yari inzira itoroshye kubera ukuntu bakundanye bakaza kuburana gusa bakongera guhura bagahita banoza umugambi wo gukomeza urukundo rwabo.

Uwitwa Nick yagize ati”Twahuye mu myaka 11 ishize Dominic afite 16 naho njye mfite 14 , twaje kujya kwiga ku bigo bitandukanye mu mashuri yisumbuye turatana burundu ku buryo nta cyizere cyo kongera guhura twari dufite, twaje kongera guhura nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye turishimana cyane.”

Yongeye ati “twagiye ahantu muri Restaurent turaganira duhuza urugwiro ndetse dufata umugambi wo gukundana ubuzira herezo, Dominic yaje kunsaba ko twakundana ku buryo bweruye ndabyemera gusa byari bigoranye kuko twari dutuye ahantu hatandukanye ariko turabyihanganira.”

Nyuma yo gusoza kaminuza Nick yahize ajya gukora i New York naho Dominic ajya kwiga Washington ibijyanye n’amategeko, byakomeje kubagora gusa baza gufata icyemezo cyo kubana mu nzu imwe  mu mujyi wa Brooklyn i Newyork.

Aba bombi basezeraniye imbere y’Imana mu nzu ikorerwamo ibirori ya Bath Club kuri Miami Beach muri Florida, aba bose bari bashagawe n’imiryango ubona ko ari ibintu bisanzwe ndetse ibyishimo ari byose ku nshuti n’imiryango yabo kubwo kubereka ibirori.

Bari bafite ibyishimo bitavugwa

Ku Isi ibikorwa by’ubutinganyi bimaze gufata indi ntera ndetse no mu Rwanda byamaze kuhagera , abakunda abana babo bajya babakurikiranira hafi bakiri bato. Kuko bashobora kubyanduzwa na bagenzi babo kuko urebye igihe aba twavugaga mu nkuru batangiriye gukundana bari bakiri bato cyane. S’ibyo kwishimirwa n’ubwo ababikora bavuga ko  ariko bavutse ndetse bikwiye gukumirwa mu maguru mashya mu Rwanda.

Bari bahuruje inshuti n’imiryango
Byari bimeze nk’ibirori bisanzwe
Pasiteri yabasezeranije , mu byishimo byinshi bemeranya kubana

Basomanye bshimira intambwe bateye
Abasore n’inkumi bari babambariye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger