AmakuruPolitiki

Abatalibani bafatiye ingamba zikomeye umukobwa wese wifuza kwiga itangazamakuru

Abatalibani bakajije ingingo zikumira umwana w’umukobwa kwiga amashami atanga inyigisho zitandukanye muri kaminuza.

Abatalibani bakajije ingingo zikumira umwana w’umukobwa kwiga amashami atanga inyigisho zitandukanye muri kaminuza.

Igipapuro umukobwa wese wifuza kwiga muri kaminuza y’igihugu muri Afugansitani abanza kuzuza mbere yo gutora ishami yiga Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi, cyerekana ko nta burengazira bwo kwiga ibijyanye no kubaka, itangazamakuru,ubuganga bw’inyamaswa no kuminuza mu ndimi umukobwa yemerewe.

Umukobwa umwe witwa , Haseena Ahmadi, w’imyaka 19 yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yifuza cyane kwiga itangazamakuru , ariko agiye gukora ikibazo kimuha uburenganzira bwo gukurikira izo nyigisho, asanga urupapuro yuzuza ataryemerewe.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’umwana, Save the Children, rivuga ko abatalibani batse uburengazira bwo kujya ku ishuri 80% by’abana b’abakobwa muri Afuganistani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger