AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Abasirikare babiri ba Ukraine barikurugamba bashyingiranywe mu birori byihariye(Amafoto)

Abasirikare babiri bari ku rugama biyemeje guhamya umubano hagati yabo wo kubana akaramata nk’umugore n’umugabo mu birori byihariye bakorewe na bagenzi babo barikumwe ku rugamba bahanganyemo n’Uburusiya.

Muri ibi birori bagenzi babo bose bari bambaye umwenda wa gisirikare, abakoze ubukwe barabataramira ndetse banabatekera ibyo kurya nk’uko bisanzwe bigenda mu bukwe.

Abasirikare babiri muri bo bafashe inshingano za padiri zo gusezeranya (kubasezeranya), bakoresheje amagambo akoreshwa muri kiliziya n’indi mihango bijyanye.

Muri videwo ya The strait Times umusore wasezeranye Valerii Filimonov yumvikanye agira ati:’ Twafashe iki cyemezo cyo gusezerana kubera ko turi mu bihe bitoroshye,kandi burya ntawamenya uko ejo bucya bucyana. Niyo mpamvu byabaye ngombwa ko dukora ubukwe”.

Lesia Ivashchenko ari nawe mugeni wasezeranye yagize ati:’ Ningombwa ko ibihe nk’ibi bibaho, kugira ngo dukomeze kumva ko dufite inshingano dukeneye kuba muri ibi bihe tunateganya ibyiza.Hari ubushake mu buzima nta kidashoboka”.

Lesia yavuze ko we n’umugabo we, bateguye gukorera ubukwe ku rugamba kandi ko mbere y’uko ruba ntacyo bari baruziho usibye kuba barabyumvanaga abantu nk’ibihuha.

Bari ku rugamba, bumvise ko ari ngombwa ko bakomeza kururwana baramaze guhamya umubano ntakuka w’urukundo rwabo.

Indi nkuru bisa

Ukraine yemeza ko Uburusiya bumaze kubura abasirikare 11 000, indege,ubwoto,…….

Twitter
WhatsApp
FbMessenger