AmakuruPolitiki

Abasirikare ba Uganda(UPDF) nabo bambariye urugamba bagiye kwerekeza muri DRCongo

Ingabo za Uganda nazo zamaze kwambarira urugamba aho ubu zirimo guhabwa amabwiriza ya nyuma ngo zerekeze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EAC).

Izi ngabo ziteguye gusesekara muri DRCongo, nyuma y’uko ingabo za Kenya zimaze iminsi mike nazo zihasesekaye.

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Uganda (UPDF) bwagaragaje abasirikare b’iki Gihugu bari guhabwa amabwiriza ndetse buvuga ko ubu biteguye neza kujya mu butumwa bwa EAC.

Amafoto yagaragajwe, aherekejwe n’ubutumwa bugira buti “Ingabo za UPDF ziri mu myiteguro ya nyuma yo kujya mu butumwa muri DRC bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Ubuyobozi bwa UPDF buvuga ko aba basirikare bazajya muri DRC, bari guhabwa amabwiriza n’amahugurwa kugira ngo bazarusheho gutanga umusaruro mu butumwa bazajyamo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Bati “Aba basirikare bari mu myitozo ya nyuma mbere yuko bajya mu burasirazuba bwa RDC kwifatanya n’abasirikare ba Kenya bamaze kugera i Goma.”

Abasirikare ba UPDF bazaba bakurikiye aba Kenya, bagiye mu DRC mu ntangiro z’uku kwezi aho ku ikubitiro hagiye abasirikare 1 000.

Abasirikare ba Uganda(UPDF) nabo bambariye urugamba bagiye kwerekeza muri DRCongo

📲Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger