AmakuruPolitiki

Abasirikare ba FARDC bagiye mu masomo ya Gikomando mu Bwongereza bavuga ko inzara yenda kubaheza umwuka

Abasirikare 273 ba FARDC muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bagiye mu myitozo ya Gikomando mu Bwongereza barataka inzara, nyuma y’uko ngo umwaka wihiritse igisirikare kitabaha umushahara wunganira inticantikize bahabwa n’igisirikare cy’u Bwongereza.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’Ikinyamakuru MediaCongo.net buvuga ko aba basirikare ba FARDC bageze mu Bwongereza muri Nzeri 2021, aho bari bitabiriye imyitozo y’abakomando ibera mu kigo cya Commando Training Center Royal Marines Lympstone (CTCRM).

Bivugwa ko aba basirikare batorohewe n’ubuzima ubwo bageraga mu Bwongereza, aho ngo bakihagera babanje gushyirwa mu kato kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19. Muri Mutarama 2022, aba basirikare ngo nibwo batanyiye kwigishwa ururimi rw’Icyongereza mu rwego rwo kubategurira gutangira ayo masomo yagombaga gutangwa mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu minsi ishize, Aba basirikare basuwe na Ambasaderi wa RD Congo mu bwongereza, bamubwira ko babayeho nabi. Bamusobanuriye ko kuva bagera mu Bwongereza, igisirikare cya Congo kitigeze cyongera kubaha imishahara yabo, ndetse ngo n’amafaranga bahabwa n’igisirikare cy’Ubwongereza adahagije kuba yabatunga.

Aba basirikare bemeza ko no kwikora ku munwa bibagora , bari mu Bwongereza ku masezerano ibihugu byombi byagirabye hagati y’ibisirikare aho Ubwongereza bwiyemeje kujya butanga imyitozo yisumbuye kubasirikare ba FARDC.

Ikibazo cy’Abasirikare ba FARDC badahembwa, bivugwa ko kiri mu bituma igisirikare cya FARDC gihorana ibibazo, nk’aho bamaze amezi akabakaba 3 M23 ibambuye umujyi wa Bunagana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger