Amakuru

Abasabiye Koffi Olomidé kutemererwa kuza i Kigali batangiye gutsindwa

Ikigo Intore Entertainment cyatumiye umuhanzi Koffi Olomidé ngo aze gutaramira i Kigali, cyatangaje ko kitari mu mwanya mwiza wo kumucira urubanza ku byaha ashinjwa byatumye aba ’Feminists’ basaba ko igitaramo cye cyaburizwamo.

Ku wa 04 Ukuboza ni bwo Koffi uri mu bahanzi bubashywe mu muziki wa Congo Kinshasa azataramira i Kigali, mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena i Remera.

Cyakora cyo kuva byatangazwa ko uyu muhanzi byatangazwa ko azaza gutaramira i Kigali, abazwi nk’aba ‘Feminists’ baharanira uburenganzira bw’abagore babyamaganiye kure, bifashisha imbuga nkoranyambaga basaba ko Koffi atemererwa gutaramira i Kigali.

Aba byageze n’aho botsa igitutu Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda n’izindi nzego basaba ko uyu muhanzi w’imyaka 65 atagera mu Rwanda.

Ni ku mpamvu z’uko Koffi yagiye avugwaho gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina ababyinnyikazi be, ndetse rimwe na rimwe ubutabera bukitabazwa.

Mu Ukwakira uyu mwaka Koffi yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris, nyuma yo gushinjwa n’abagore bane bahoze ari ababyinnyi be kubafata ku ngufu.

Intore Entertainment mu itangazo yaraye isohoye, yavuze ko yafashe umwanya uhagije wo gukurikirana impaka zakuruwe n’igitaramo batumiyemo Koffi.

Iki kigo cyavuze ko kitari mu mwanya mwiza wo gucira urubanza Koffi ku byaha by’ihohoterwa ashinjwa kuko “hari inzego zibishinzwe nk’inkiko n’abandi.”

Intore Entertainment yavuze ko yubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu by’umwihariko igitsinagore, ariko nanone ikubaha kandi ikazirikana abakunzi b’umuziki bagaragaje ko bashaka kwitabira iki gitaramo bakagura amatike.

Bakavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose ku wa 4 Ukuboza 2021 iki gitaramo kikazagenda neza muri Kigali Arena, dore ko ngo intego yabo ari uguhuriza hamwe abantu, kandi ko bazakomeza guharanira kuba muri uwo murongo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger