Amakuru

Abarwayi 60 barimo umwana baheze mu Bitaro bya CARAES Ndera, harimo ubimazemo imyaka 21

Abantu 60 bafite uburwayi bwo mu mutwe bwa karande baheze mu bitaro by’indwara zo mu mutwe CARAES Ndera no mu ishami ryabyo riri i Huye mu Ntara y’Amajyepfo kuko nta nkomoko yabo izwi. Barimo ubimazemo imyaka 21.

Muri aba barwayi, abagera kuri 48 baba muri CARAES Ndera i Kigali naho abandi 12 baba muri CARAES Butare. Barimo abatereranywe n’imiryango yabo, abatazwi inkomoko, abanyamahanga n’impunzi.

Ndayisenga Theoneste ukorera muri serivisi yakira abagabo barembye mu bitaro bya CARAES Ndera, yabwiye IGIHE ko ubu bafite abantu bagera kuri 25 barangije kubona ko badashobora kubona aho bajya utabariyemo abo bacyakira bitaramenyekana niba bazavuga aho bakomoka cyangwa bizananirana.

Yasobanuye ko iki kibazo gituruka cyane cyane ku barwayi bo mu mutwe bajyanwa n’inzego z’umutekano nka polisi, abasirikare, Dasso, abakora irondo, hanyuma bakaba baribagiwe burundu aho baturuka.

Icyo gihe ibitaro ntibibasha kubona umuryango yaba akomokamo, akarere, umurenge kuko ibi iyo bimenyekanye bibasha kubona aho umuntu yaturutse. Iyo umurwayi atabasha kubivuga, ntabwo ibitaro byamubonera aho ataha nyuma yo kuvurwa.

Ndayisenga yakomeje avuga ko hari n’abandi bajya mu bitaro kubera uburwayi bwabo imiryango bakomokamo ikaba isa nk’iyabarambiwe muri make yarabataye, abandi bakaba baragiye mu bitaro ari abanyamahanga ku buryo gusubira mu gihugu cyabo bigorana.

Nk’abanyamahanga ibitaro byakorana na za ambasade ariko biragoye kuko nta yamwakira itabona ko ari umuturage wayo.

Ndayisenga ati “Bakihagera turabavura nk’abandi barwayi bose, uko iminsi ishira ukabona ko adashoboye kukubwira aho yaturutse. Ibitaro bihinduka nk’aho ari umuryango we, nibyo bimugaburira, bikamwambika, mu gihe yarwaye ubundi burwayi tutavura tukajya kumuvuza”.

Aba bose batabasha kuvuga aho baturutse baba bafite uburwayi bwo mu mutwe budakira ku buryo baba bafite imiti bahabwa mu gihe runaka. Aba bose baba bari mu bitaro nk’abandi barwayi, ushoboye kugira ibyo akora bakamujyanayo kugira ngo atarambirwa aho ari.

Mu bagabo hari 25 harimo umaze imyaka 21 mu bitaro i Ndera wabigezemo mu 2001. Mu bagore hari batanu aho hari umazemo imyaka icyenda wahageze mu 2013.

Niyonsenga Valentine ushinzwe ahavurirwa abana yavuze ko bafite umwana umwe ufite inkomoko itazwi. Bakeka ko icyatumye umuryango we umujugunya ari uko yari afite uburwayi budakira ‘retard mental’, aho atavuga kandi yikoreraho byose [atabasha kwijyana mu bwiherero].

Ati “Yabatirijwe hano ahamaze umwaka n’ukwezi kumwe ni polisi yamutuzaniye imutoraguye mu muhanda. Kugeza uyu munsi nta wuzi ngo umubyeyi we ni nde, bashakishije hafi y’aho bamutoye baraheba, twatanze amatangazo, twatanze n’amafoto kugira ngo turebe ko inzego zitandukanye zadufasha n’ubu ntibirakunda turi gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe abana kugira ngo bamushakire umuryango wamwakira”.

Abarwayi batazwi inkomoko bibera mu bitaro ni kimwe mu bigora ibitaro ku buryo bwo kubatunga no kuba aho baba hagombye kuba hari abandi bantu. Muri make byongera umubare w’abantu mu bitaro.

Mukayisire Vestine, umuyobozi w’agace kabamo abagore borohewe, avuga ko binagabanya ubwiza bwa serivisi zikwiye guhabwa abandi kuko igihe ubitaho afata arimo kubafasha yakagombye kuba afasha abandi.

Ati “Umuryango nyarwanda, abagiraneza, icyo bafasha kugira ngo aba bantu bakomeze kugira ubuzima bwiza kirakenewe, yaba kuba basubira mu muryango nyarwanda byaba ari byiza kuko mu buryo busanzwe ntabwo umuntu aba kwa muganga, yagombye kuba mu muryango”.

Imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka ushize 2021/2022, bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje [2020/2021].

Muri uriya mwaka, ibitaro bya Caraes Ndera n’amashami yabyo, Ishami rya Butare na Centre Icyizere Kicukiro, ku munsi hasuzumwaga abarwayi 264, ni ukuvuga inyongera y’abagera kuri 60.

Mu bihumbi birenga 96, bagannye ibitaro by’indwara zo mu mutwe umwaka ushize, Umujyi wa Kigali ni wo wari ufite benshi bangana na 40,5%, Intara y’Amajyepfo ni 17,3%, Uburasirazuba ni 16,7%, Amajyaruguru yari afite 10%. Abagabo ni bo benshi bangana na 52,002 ni ukuvuga 54%, abagore ni 44,355 ni ukuvuga 46%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger