AmakuruUburezi

Abarimu basabwe gusubiza amafaranga bahawe habayeho kwibeshya, umwe ati “Nta nkoko iruka”

Bamwe mu barimu bigisha mu bigo by’imyuga n’ubumenyi-ngiro mu Karere ka Rubavu, barashinja Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kurangwa n’imikorere y’akajagari nyuma yuko kibasabye kugarura amwe mu mafaranga bahembwe mu kuyobora ibizamini ngo kuko bahawe menshi.

Aba barimu bagaragaza aka kajagari babona muri iki kigo, basabye Umunyamakuru wa RADIOTV10 kudatangaza imyirondoro yabo ngo kuko aya makuru batanze ashobora kububikira imbehe.

Umwe ati “Kuko umuntu wakoze ikosa ntabwo aba ashaka kujya ahabona, rero niba yakubonye umuvuga, ntabwo yakwihanganira kuko hari isosi ye uba uri kumenamo inshishi.”

Mugenzi we ukomeza agaragaza aka kajagari babona mu mikorere ya NESA, yavuze ko igihe cy’ikorwa ry’ibizamini by’abanyeshuri cyarinze kigera, iki kigo kitarasohora amabwiriza y’uburyo bizakorwa cyangwa hakaza avuguruzanya.

Ati “Buri munsi amabwiriza yazaga atandukanye n’ayo twagendeyeho ejo, ugasanga nta gahunda ihuye n’undi munsi, ukibaza uti ‘ese ni gute ibintu bitegurwa bidafite gahunda.”

Akomeza agira ati “Ukabona harimo akajagari bigaragara ko buri wese afata umwanzuro bitewe n’uko yabyutse, tukabona ikigo ibintu byacyo ntibiri kuri gahunda.”

Aba barimu kandi barimo abayoboye ibikorwa by’ibizamini, bavuga ko babarirwaga ibihumbi 21 Frw ku munsi ndetse bamwe bakaba baramaze kuyahabwa ariko kuri uyu wa Kane, batunguwe no kubwirwa ko igihembo cyabo ari ibihumbi 6 Frw ku munsi, bamwe basabwa kuyasubiza mu gihe hari abayamaze.

Umwe yagize ati “Icyumweru cya mbere cyari cyarangiye hari n’abari barasoje baranahawe amafaranga n’abafashe avanse bari bagifitemo iminsi yo gukora. Icyatunguranye ntakindi ni ukubyuka mu gitondo bati haje andi mabwiriza mashya umwarimu arahabwa bitandatu, ndetse n’uwari warayafashe agomba kuruka, akayagarura.”

Undi mwarimu wamaze no kurya aya mafaranga, avuga bataramenya icyemezo bazafata nyuma yuko basabwe kuyasubiza.

Ati “Baravuga ngo nta nkoko iruka ariko nanone ngo ntawuburana n’umuhamba. Ubwo turaza kureba aho byerecyeza, gusa umuntu yaruka ataruka, icyuho kiba kigaragaye ntabwo kiba gihesheje ishema Igihugu cyangwa Umwarimu.”

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati yabwiye RADIOTV10 ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorerwamo ibizamini, bumvise nabi amabwiriza y’ibi bikorwa.

Avuga ko abarimu bamaze guhabwa aya mafaranga bagomba kuyasubiza ariko ko mu kuyabishyuza batagomba gushyirwaho igitutu.

Icyitonderwa: Ifoto yakoreshejwe ntaho ihuriye n’inkuru. Ni iyifashishijwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger