Amakuru ashushyeImikino

Abari abafana ba Rayon Sports bakomeye bakomeje kuyicikaho urusorongo

Abafana bane bakomeye ba Rayon Sports bahisemo gutera umugongo iyi kipe berekeza muri AS Kigali kubera guhabwa agatubutse.

Aba bafana bayobowe na Rwarutabura, Nkundamatch w’i Kilinda, Papa Messi na Gacuma  bamaze kwerekeza umutima wabo wose ku ikipe ya AS Kigali nyuma yo kubemerera imishahara ndetse by’umwihariko Rwarutabura akaba yaramaze guhabwa inzu yo kubamo.

Aba bafana bavuga ko bari mu igerageza gusa bakemeza ko byanga bikunze bazaritsinda kuko n’ikimenyimenyi kuva batangira gufana iyi kipe yahise itwara  igikombe cyiritiwe Intsinzi Cup nyuma gutsinda kuri Penaliti ikipe ya APR FC, cyateguwe n’akarere ka Rubavu .

Aba bafana baganira n’itangazamakuru bavuze ko bahawe amafaranga kandi bakaba bari mu igerageza baritsinda bagatangira gufana iyi kipe.

Rwarutabura ati” Twe turi mu kazi tugomba gushyikira ikipe ya AS Kigali, kuri ubu turi kuyifana ariko Rayon Sports iri ku mutima wacu. Twe turi abafana ba nyabo akeza karigura.” Yabajijwe niba baba bahembwa ibihumbi 50 aseka cyane ati” Njye se ndya ubugoro ? ayo uvuze ntago ariyo kandi nta n’ubwo turi mu by’imishahara.”

Kundamatch ati” Dutwaye igikombe cya mbere nicyo kiduha icyizere cy’uko turi abafana nyabo, ni ukuvuga ngo ntago wafata Nkundamatch ngo umuhe akazi umukuye muri Rayon sports ngo wongereho  Rwarutabura maze ngo uzigere utsindwa.”

Aba bafana bose bavuga bishimiye kuba bari mu rugo rushya ndetse bakemeza ko bazakomeza gufana Rayon Sports mu mitima yabo gusa mu bigaragara bagafana AS Kigali kuko bari mukazi, ibi babigereranije no kujya mu mahanga ugiye gushaka amaramuko ukajya ugaruka gusura abo wasize ku ivuko ubazaniye umugati wo kubatunga.

Aba bafana bose kandi bari mu igeragezwa bavuga ko bashobora no kuzagirana amasezerano na AS Kigali mu gihe bazaba bamaze kuritsinda bakavugana ko mu gihe AS Kigali yahuye na Rayon Spots bajya bafana Rayon nk’ikipe ibari ku mutima.

Rwarutabura[ibumoso] yamaze gutera umugongo Rayon SportsUbuyobozi bwa AS Kigali ntibwemera ko bwaguze abafana …

Nshimiye Joseph, Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa AS Kigali yatangaje ko baguze abakinnyi ariko nta mufana baguze, ashimangira ko iyo  ikipe yiyubatse abafana bizana , bityo bo ngo kuba inkingi za mwamba  za Rayon Sports ziri kubayoboka ari nk’uko umuntu ahindura idini, ahubwo avuga ko ngo n’abafana ba APR FC mu minsi ya vuba baraza kuyitera umugongo bakajya muri AS Kigali.

Ati “Maze iminsi numva bavuga ngo twaguze abafana, twe nta mufana twaguze kandi bari hano mwabibariza, icyo tuvuga gusa ni uko iyo ikipe imeze neza abafana na bo baraza. Ni nk’uko umuntu ahindura idini, ugasanga yari Umugatulika ejo akaba umurokore, iyo bibaye bityo rero nta bibazo byinshi ku muyobozi w’iryo dini, ahubwo wenda byabazwa uwahinduye idini. Kuri njye rero nta kibazo, ahubwo n’abandi bazaza, n’abo muri APR FC bagishidikanya nab o nababwira ngo nibaze.”

Kuva aba bafana bajya muri AS Kigali hahise habamo impinduka zikomeye dore ko hari abandi benshi bahise baza babakurikiye ndetse bakaba basigaye buzura Coaster, ibintu bitari bisanzwe kuri iyi kipe iri kwiyubaka ku mpande zose muri uyu mwaka.

Related image
Nkundamatch w’i Kilinda wambaye umupira w’umuhondo n’umwe mu bafana bakomeye mu Rwanda

Yanditswe na Theogene Uwiduhaye/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger