AmakuruPolitiki

Abapolisi barenga 200 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Muri iki gitondo itsinda ry’abapolisi 240 bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya kigali berekeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro.

Aba bapolisi bakaba basabwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kurangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura,no guhesha ishema igihugu cyababyaye aho bagiye mu butumwa bw’amahoro.

Banasabwe kuzaba intangarugero mu butumwa boherejwemo, bakitanga kandi bakagumana indangagaciro z’Abanyarwanda.

Babisikanye n’abandi bapolisi 240 bayobowe na ACP Charles Butera bageze ku kibuga mpuzamahanga cya kigali i Kanombe mu masaha ya saa 10:00 bavuye mu butumwa bwa mahoro muri Sudan y’Epfo,  bakaba bakiriwe n’abayobozi batandukanye Polisi bayobowe na CP Bruce Munyambo

Kuwa 10 Ukwakira abandi bapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsina gore 23 buriye indege ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali berekeza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique.

U Rwanda rufite amatsinda atandukanye  y’abapolisi mu bihugu bitandukanye nko muri Centrafrique, Haiti na Sudani y’Epfo ari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Kuba amahanga n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange bafitiye icyizere abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n’umubare wabo ukaba ukomeje kwiyongera, biterwa no gukora neza akazi, imyitwarire myiza, gufasha abaturage bo muri ibyo bihugu, ubunyamwuga mu kazi bashinzwe hakiyongeraho no kuba ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubahora hafi ndetse bukanabagira inama yo kuzuza neza inshingano bahawe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger