AmakuruPolitiki

AbanyeCongo bakomeje kwishyira mu kanwa ku rupfu bikururiye

Abaturage batatu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bapfuye mu gitero cyibasiye uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU kuwa kabiri nimugoroba ahitwa Munigi muri 7Km mu majyaruguru uvuye i Goma.

Ingabo za MONUSCO zatangaje ko aba baturage bateze uruhererekane rw’imodoka za MONUSCO zari zivuye i Kiwanja “bashyize amabuye manini”mu muhanda ubwo izi modoka zariho zerekeza i Goma, bagatwika enye muri zo.

Iryo tangazo rivuga ko aba baturage batangiye kwigabiza izi modoka “bazisahura” abasirikare ba MONUSCO nabo bagerageza kuzirinda, “muri uko gushyamirana” hapfuye abaturage batatu.

Bamwe mu babonye ibyabaye bavuga ko abasirikare ba MONUSCO barashe amasasu nyayo kuri aba baturage bariho basahura ibiri muri izo modoka.

MONUSCO ivuga ko izo modoka zari zashyiriye ubufasha abantu bavuye mu byabo kubera imirwano zigarutse i Goma.

Abaturage muri aka gace bamaze iminsi bigaragambya bamagana ingabo z’ibihugu by’akarere ka Africa y’Iburasirazuba (EACRF), hamwe n’ingabo za MONUSCO, zose bashinja kunanirwa kugarura amahoro.

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma yabayemo ibikorwa byo gusenya no gusahura byaguyemo abantu nibura babiri. Umutwe wa M23 uvuga ko ibi byibasiye ibikorwa by’Abatutsi b’Abanyecongo.

MONUSCO yatangaje ko iperereza izakorana n’abategetsi ba DRC ari ryo “rizerekana ibyabaye kuri izi mfu zibabaje”.

AbanyeCongo bakomeje gukora ibikorwa bya kinyamaswa

Ku munsi wa mbere w’imyigaragambyo y’iminsi itandatu yateguwe mu Mujyi wa Goma yamagana ingabo za EAC muri Congo, insengero ziganjemo abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge mu Mujyi wa Goma zasenywe.

Ni imyigaragambyo yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Mutarama 2023 mu Mujyi wa Goma.
Abigaragambya biganjemo urubyiruko badukiriye insengero zisengerwamo cyane n’abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge muri Congo barazisenya, basahura intebe n’ibindi bikoresho.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abigaragambya barangajwe imbere n’ubuyobozi bwa Sosiyete Sivile basenya inyubako z’insengero.

Umwe mu baturage w’i Goma yabwiye UMUSEKE ko basenye urusengero i Nyabushongo mu gace ka Katoyi muri Komine Kalisimbi n’ururi hafi ya Rond Point Terminus i Katindo.

Yagize ati “Intebe, ibyuma bya muzika, imiryango n’ibindi byose byo mu nsengero babimenaguye.”

Boniface Malimingi Anatole, Umunyamakuru wa Blessing Fm ikorera i Goma avuga ko mu gusenya urusengero rwa RAMA Church i Nyabushongo, igisenge cyagwiriye abantu babiri bahita bitaba Imana, batandatu bakomeretse bikabije bajyanwe kwa muganga.

Kugeza ubu amakuru ariho avuga ko byibura insengero Eshatu zisengerwamo na benshi mu banye-Congo b’Abatutsi n’Abanyamulenge zamaze gusenywa no gusahurwa.

Hari amakuru avuga ko usibye insengero, abayobozi bazo n’abo mu miryango yabo bari guhigwa bukware n’urubyiruko rwariye karungu.

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma irakomeje aho Sosiyete Sivile n’amatsinda y’urubyiruko basaba ko ingabo za EAC zibavira ku butaka cyangwa zikajya guhangana n’inyeshyamba za M23.

Ibikorwa birimo gutwara abantu, amashuri, ubucuruzi n’ibindi byose byahagaze, abaturage basabwe ko nta gikorwa na kimwe bajyamo, ibizwi nka “Ville Morte.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger