AmakuruImyidagaduro

Abanyarwenya b’ibyamamare muri Nigeria baraye bageze i Kigali ( +AMAFOTO)

Chinedu Ikedieze na  Osita Iheme abanyarwenya bamamaye muri filime zo muri Nigeria no muri Afurika baraye bageze i Kigali aho baje mu bikorwa bitandukanye birimo igitaramo bakora ku munsi w’abakundanye.

Aba bagabo babaye ubukombe muri filime z’urwenya nka ‘Aki na Ukwa’, ‘Baby Police’, Tom and Jerry n’izindi nyinshi, baje mu bikorwa byiswe Naija-Rwanda Connect bigamije guteza imbere imyidagaduro binyuze mu myidagaduro cyane cyane sinema.

Muri Werurwe bazagaruka mu Rwanda aho bazaba baje mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime y’uruhererekane yitwa ‘Big Tea’ aho bazayikinana n’abakinnyi ba filime bo mu Rwanda,

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 barakora igitaramo cy’urwenya kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali], aho baba bari kumwe n’abanyarwenya bo mu Rwanda nka Kibonke, Joshua, Babu na Divin.

Kuva Tariki 15 kugera tariki 17 Gashyantare 2018, Aki na Pawpaw bazitabira amahugurwa ya sinema bazaha abanyarwanda basanzwe muri uyu mwuga n’abandi bifuza kuwinjiramo.

Osita Iheme uzwi nka Pawpaw na Chinedu Ikedieze uzwi nka AKI

Aki na Pawpaw, bakiranywe urugwiro bakigera ku kibuga cy’Indege i Kanombe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger