AmakuruImyidagaduro

Abanyarwanda bahiriwe n’agace ka mbere ka East Africa’s Got Talent

Ku nshuro ya mbere hatangira ikiganiro kiri kugaragaza uko abahatana muri East Africa’s Got Talent bari kwitwara imbere y’abagize akanama nkemurampaka, abanyarwanda babiri ni bo bagaragaye imbere y’akanama nkemurampaka  banahanyurana umucyo.

Fidel Fle umucuranzi wa gitari akaba n’umuririmbyi wacuranze akanaririmba indirimbo “Ne me Quitte pas” yishimiwe cyane n’abagize akanama nkemurampaka. Aha akaba yahawe “Yego” ( “YES”) enye zingana n’umubare w’abagize akanama nkemurampaka bimuha amahirwe yo gukomeza mu cyicuro gikurikiyeho.

Itsinda ry’ababyinnyi b’itorero “Uruyange”, torero ry’abana bato babyinnye Kinyarwanda barashayaya, imbyino zishimiwe bikomeye n’abari mu cyumba cyatangirwagamo amanota kimwe n’abari bagize akanama nkemurampaka bose, iri torero “Uruyange” ryahawe “YEGO” (“YES”) enye zingana n’umubare w’abagize akanama nkemurampaka naryo rikomeza mu kindi cyiciro.

Mu bahatana muri iri rushanwa mu Rwanda hatoranyijwe abanyempano 30 , ubu ni ukuvuga ko hasigaye abandi 28 bataranyura imbere y’akanama nkemura mpaka ka EAGT [East Africa’s Got Talent].

Ibihugu bihatana birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya , abahatana bose bagomba kunyura imbere y’akanama nkemurampaka bagera ku 120. Nyuma y’iki cyiciro hagomba gukurikiraho kimwe cya kabiri mbere yuko hamenyekana uzegukana igikombe na miliyoni 50 zagenewe uzegukana iri rushanwa.

Ubwo agace ka mbere k’irushanwa kabaga umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi ukomoka muri Uganda, Leyna Kagere, ufite ijwi ry’agahebuzo we yahise asimbuka ikindi cyiciro yemererwa kujya muri ½. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizajya ryerekanwa buri Cyumweru, rikazasozwa mu Ukwakira.

Uruyange ni itorero ribyina gakondo rigizwe n’abana b’abakobwa batanu n’umubyeyi umwe ubaterera akanabavugiriza ingoma.
Akanama Nkempurampaka kagizwe na Gaetano Kagwa wo muri Uganda,’Umunyarwandakazi Makeda Mahadoe, Umunya-Tanzaniyakazi Vanessa Mdee, Umunyakenya Jeff Koinange 
Uwabanje ni Fidele Fle w’imyaka 37 y’amavuko ,umuririmbyi n’umucuranzi wa gitari, Yaririmbye indirimbo yitwa Ne Me Quitte Pas ya Jacque Brel
Irushanwa rya “East Africa’s Got Talent” rihuje abanyempano bo mu bihugu bine bigize Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi ukomoka muri Uganda, Leyna Kagere, we yahise asimbuka ikindi cyiciro yemererwa kujya muri ½ kubera uburyo yitwaye neza cyane mu ijwi ry’agahebuzo  bigakora ku mitima yabagize akanama nkemurampaka 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger