AmakuruImikino

Abanyarwanda babatu basanze Cassa na Ismaila Diarra muri AFC Leopards (Amafoto)

Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda; Myugariro Kayumba, Habamahoro Vincent na rutahizamu Tresor Ndikumana, berekeje muri AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya bangamo umutoza Cassa Mbungo Andre na Ismaila Diarra wahoze akinira Rayon Sports.

Kuri iki cyumweru ni bwo AFC Leopards yemeje ko yamaze gusinyisha aba bakinnyi uko ari batatu, biyongeraho Ismaila Diarra wasinye mu ntangiriro z’iki cyumweru. Aba bakinnyi bose basinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri buri umwe.

Myugariro Kayumba Soter yakiniraga Sofapaka yo muri Kenya, kuva mu Ugushyingo 2018 aho yari yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri. Ni nyuma yo kuva muri AS Kigali yari amaze imyaka umunani akinira.

Habamahoro Vincent we yerekeje muri AFC Leopards avuye mu kipe ya Kiyovu Sports yari asanzwe abereye Kapiteni wungirije.

Ni mu gihe Ndikumana Tresor we yakiniraga Amagaju umwaka ushize, gusa bikarangira iyi kipe yo mu Bufundu imanutse mu kiciro cya kabiri nyuma yo kurangiza shampiyona ari iya nyuma.

AFC Leopards ikomeje urugendo rwo kureba uko yakongera kwiyubaka kugira ngo izongere guhangana na Gor Mahia, dore ko mu mwaka w’imikino ushize bitayikundiye kuko yarangije shampiyona ya Kenya iri ku mwanya wa 10.

Uretse kuba iyi kipe yasinyishije Kayumba Soter na Ismaila Diarra wasinye imyaka ibiri mu ntangiriro z’iki cyumweru, AFC Leopards yanasinyishije umuzamu Benjamin Ochan ukomoka muri Uganda, nk’umusimbura wa Ndayishimiye Eric Bakame wamaze kuza muri AS Kigali ya hano mu Rwanda.

Iyi kipe kandi yasinyishije abandi bakinnyi barimo Robert Mudenyu wakiniraga Sony Sugar cyo kimwe na Hansel Ochieng wakiniraga Nzoia Sugar.

Rutahizamu Ismaila Diarra ni umukinnyi mushya wa AFC Leopards.

Ndikumana Tresor wakiniraga Amagaju mu mwaka ushize ni umukinnyi wa Leopards.

Myugariro Kayumba Soter nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger