Amakuru ashushyePolitiki

Abanyarwanda 9 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe ku butaka bw’u Rwanda

Ahagana saa sita n’iminota 15 mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 09 Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda icyenda bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko basesekaye ku butaka bw’u Rwanda, banyujijwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda nyuma yo kurekurwa n’urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2020, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa Uganda buhagaritse kubakurikirana.

Rutagungira René ni umwe mu banyarwanda babimburiye abandi gutabwa muri yombi
N’inzego z’umutekano za Uganda.

We na Bagenzi be Baganira n’itangazamakuru bavuze uburyo buri wese yafashwe n’uburyo yakorewe iyica rubozo, banashimira Leta y’u Rwanda ko yabakoreye ubuvugizi bakabasha kurekurwa , ubu bakaba bageze ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati” Turashimira Leta y’u Rwanda yadufashije kuva muri kiriya gihugu tukaba tugeze iwacu. Yatugaragarije koko ko ari Leta ikunda abaturage bayo.”

Kimwe mu by’ingenzi aba banyarwanda bagomba gukorerwa ni ukujyanwa kwa muganga bagasuzuma uko ubuzima bwabo buhagaze, nyuma y’igihe kinini bari bamaze bafunze nabi banakorerwa iyica rubozo.

Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda ni:

1. Mr. Rene Rutagungira
2. Mr. Herman Nzeyimana
3. Mr. Nelson Mugabo
4. Mr. Etienne Nsanzabahizi
5. Mr. Emmanuel Rwamucyo
6. Mr. Augustine Rutayisire
7. Mr. Adrien Munyagabe
8. Mr. Gilbert Urayeneza
9. Mr. Claude Iyakaremye

Bageze mu Rwanda bashimye leta y’u Rwanda yabakoreye ubuvugizi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger