AmakuruAmakuru ashushyeMu mashushoUtuntu Nutundi

Abanyamakuru bariye karungu kuko biswe “Imihirimbiri”.

Ku wa kabiri italiki ya 28 Ugushyingo, nibwo abanyamakuru bari batumiwe mu nteko ishinga amategeko, gukurikirana imirimo ya Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, ariko  abenshi ntibashimishijwe n’uburyo Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yise bamwe mu banyamakuru “Imihirimbiri”.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yagize ati; “..harimo abo ureba ugasanga ari abantu b’imihirimbiri”. Ibi yabivuze agaragaza uburyo hari ibinyamakuru bitazwi bipfa kwandika ibyo bibonye, ngo ndetse ugasanga n’ababikoraho badasobanutse.

Nyuma yo kuvuga atyo, bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye uwo muhango, ndetse n’abandi bamenye ayo makuru, bahise batangira kugaragaza ko batishimiye iyo nyito yiswe abanyamakuru, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho bandikaga hashtag igira iti: #JesuisUmuhirimbiri.

Source: IGIHE

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger