AmakuruImyidagaduroUrukundo

Abantu bacitse ururondogoro!!! Bikomeje kuvugwa ko Miss Elsa yamaze gusezerana na Prince Kid

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane Twitter,amagambo yabaye akangari kose bavuga ko Miss Iradukunda Elsa usigaye ufatwa nk’umukobwa ufite urukundo rw’ukuri yamaze kwiyegurira burundu Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid bagasezerana mu mategeko.

Ibitekerezo butandukanye mu butumwa buri gucicikana biravuga ko aba bombi bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo.

Ibitekerezo byiganjemo ibyishimo byinshi, nyuma y’uko amakuru agiye haze avuga ko Prince Kid na Miss Elsa bagiye kujya mu murenge gusezerana.

Nyuma y’uko InyaRwanda dukesha iyi nkuru yari imaze kumenya ayo makuru, yagerageje gushaka ndetse igendera kubiri kuvugwa. uwaduhaye aya makuru yavuze ko koko mu by’ukuri amakuru ari impamo, ariko ko atagira byinshi atangaza.

Mu kiganiro inyaRwanda.com yahawe yabwiwe ko Prince Kid agiye mu murenge gusezerana na Miss Elsa, ndetse umuhango wo kwiyakira nyuma yo gusezerana bikaba biri bubere ahitwa Khan Khazan mu Kiyovu.

Kugeza ubu nk’uko bakunze kubyita ku mbuga nkoranyambaga (Ku mihanda) ibitekerezo byabaye byinshi, aho ibitekerezo byose byiganjemo gushima cyane Prince Kid kubw’igikorwa cy’ubugabo akoze.

Mu masaha y’umugoroba yo kuwa 06 Gashyantare 2023 ni bwo Miss Elsa Iradukunda yasangije abamukurikira amafoto abiri meza, yambaye inkweto ndende zijya gusa n’ibara rya kaki ariko zirabagirana.

Yari yambaye kandi ikanzu y’umutuku, afite agakapu kajya kujyana n’inkweto, isaha y’umukara, amaherana asa n’inkweto, ariko ikintu abantu bitayeho cyane kikaba ari impeta yari yambaye.

Iyi mpeta ubona ko ikoze mu mulinga wa zahabu, yatumye abakurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga bamurata amashimwe, bavuga ko yamaze kugera mu kindi cyiciro cy’urukundo.

Ubwo yasangizaga abantu aya mafoto, abantu benshi baketse impeta ya “fiançailles”

Ibitekerezo bamwe bakomeje gushyira kuri ayo mafoto byahamyaga ko mu buryo bw’ibanga Prince Kid yambitse impeta uyu mukobwa ufite ubwiza budashidikanywaho, dore ko yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017.

Miss Elsa Iradukunda yabaye igihamya cy’urukundo nyarwo agerageza uko ashoboye kuba hafi Prince Kid, byavuzwe ko ubwo yatabwaga muri yombi muri Mata 2022 biteguraga kurushinga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger