AmakuruMu mashushoUtuntu Nutundi

Abana nibarindwe amakimbirane yo mu ngo.

Amakimbirane yo mu ngo akunze kuranga bamwe mu bashakanye, ndetse ugasanga ahanini abyara gutandukana cyangwa bikavira mo bamwe kwica abandi. Abana nibo usanga bigiraho ingaruka mbi cyane, kandi bo ari abaziranenge.

Ntibikwiriye ko ababyeyi batinyuka gutukanira imbere y’abana babo, cyangwa ngo babe banarwana, kuko ibi bitera abana gukurana ingeso mbi, kuko nta rugero rwiza bashobora gukura ku babyeyi nk’abo.

Amakimbirane y’abashakanye kandi, agira uruhare runini mu gutuma abana bamwe bayoboka umuhanda(Mayibobo), kuko iyo umwana abona ababyeyi be bahora batongana, barwana, asanga nta mahoro ahagirira, bikamutera kumva ashaka kuv muri urwo rugo.

Ababyeyi rero nyabuneka mwisubireho, niba hari icyo mutumvukanaho mwembi si ngombwa gushwana abana babareba, hari uburyo bwinshi bwifashishwa mu gukemura amakimbirane, bitabaye ngombwa ko mushwana buri gihe imbere y’abana banyu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger