AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Abana bose bafungiye muri gereza ya Nyagatare bitwaye neza mu bizanini bya leta

Ejo kuwa mbere tariki ya 4 ukwakira 2021, Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS ruratangaza ko abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bose batsinze neza bakaba bari mu byiciro byemerewe gukomeza.

Muri gereza ya Nyagatare, nyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bose hamwe ni 27 barimo 23 barangije amashuri abanza mu gihe bane barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Muri 23 barangije amashuri abanza, 15 baje mu batsinze ku gipimo cyo hejuru aho bari mu cyiciro cya mbere kimwe na Bane bose barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye na bo bakaba baje muri iki cyiciro.

Naho abandi bose ubwo ni 8 barangije amashuri abanza na bo bose baje mu cyiciro cya kabiri. Bivuze ko bariya banyeshuri bose batsinze neza bakazabona ibigo bazoherezwamo.

RCS itangaza ko umunyeshuri wagize amanota menshi muri bariya bana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, ari urangije amashuri abanza wagize amanota 8 mu gihe uwagize make ari urangije icyiciro rusange wagize 30.

Minisiteri y’Uburezi, yashyize hanze amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza ndetse n’ay’abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yatangaje ko abanyeshuri 60 642 bo mu byiciro byombi babonye amanota yo mu cyiro cya nyuma aho basabwe gusibira.

Inkuru bisa

MINEDUC yatangaje igihe izashyirira hanze amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta

Twitter
WhatsApp
FbMessenger