Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Grand Prix Chantal Biya bamaze kumenyekana

Abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda mu isiganwa ry’amagara rya Grand Prix Chantal Biya ryo muri Cameroon bamaze gutoranywa n’abatoza b’ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare .

Batanu batoranyijwe  bazaba bagize  Team Rwanda  barimo Nsengimana Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Rugamba Janvier, Manizabayo Eric, Uwiduhaye.  bazaba bari kumwe na  Sempoma Felix nk’Umutoza w’iyi kipe.

Aba bakinnyi bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 24 Nzeri 2018 berekeza muri Cameroon  bitabiriye iri siganwa ngaruka mwaka rizatangira tariki ya 26 kugeza tariki ya 30 Nzeri 2018 rikazitabirwa n’amakipe agera ku icumi hakaba hazaba harimo atatu yo mu gihugu cya Cameroon.

 

Comments

comments