AmakuruImikino

Abakinnyi babiri bakomeye ku Isi bagize isabukuru y’amavuko-Menya byinshi kuri bo

Uyu munsi tariki ya 5 Gashyantare 2020, Cristiano Ronaldo na Neymar Junior , bombi bari mu bakinnyi batanu ba mbere binjiza amafaranga menshi ku isi mu kazi kabo, bagize isabukuru y’amavuko dore ko bavutse kuri iyi tariki.

Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro yavutse ku itariki nk’iyi z’uku kwezi mu 1985 mu birwa bya Madeira mu majyepfo ya Portugal hari kuwa kabiri.

Cristiano Ronaldo, bamwe bavuga ko ubu ariwe mukinnyi ukomeye kurusha abandi ku isi.

Ikidashidikanywaho ni uko ari mu bakinnyi bakomeye cyane b’umupira babayeho n’abariho ubu ku isi.

Uyu munsi yujuje imyaka 35 y’amavuko, ni umukinnyi w’ibigwi birebire kuko amaze gutwara ibikombe 29 mu mupira w’amaguru.

Muri byo harimo ibikombe bitandatu bya shampiyona eshatu z’ibihugu amaze gukinamo, ibikombe bitanu bya UEFA Champions League, iri rushanwa ryo amaze no kuritsindamo ibitego byinshi kurusha abandi barikinnye bose (128).

Kuva yatangira gukina umupira mu rwego rw’ababigize umwuga, Ronaldo amaze gutsinda ibitego birenga 700.

Amaze gutwara ibihembo bitanu by’umukinnyi urusha abandi bitangwa na FIFA buri mwaka.

ESPN ivuga ko CR7 ari we mukinnyi wamamaye kurusha abandi bose mu mikino yose ku isi (2019).

Kugeza mu kwezi kwa mbere gushize, niwe muntu ukurikirwa n’abantu benshi cyane (miliyoni 200+) kuri Instagram.

Ronaldo afite abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Ronaldo da Lima (iburyo) ubu arusha igitego kimwe Neymar mu ikipe y’igihugu

Neymar da Silva Santos nawe yavutse ku itariki nk’iyi mu 1992, hari kuwa gatatu, mu mujyi wa Sao Paolo muri Brazil.

Neymar da Silva Santos Júnior yujuje imyaka 28, ni umukinnyi wamenyekanye akiri muto kuko ku myaka 17 yari yatangiye gufasha ikipe ye ya Santos gutwara ibikombe bya shampiyona.

Mu 2011, afite imyaka 18 yafashije cyane iyi kipe gutwara igikombe cya Copa Libertadores (cy’amakipe yabaye aya mbere muri Amerika y’epfo) igikombe iyi kipe yaherukaga mu 1963.

Mu 2012 yahise atorwa nk’umukinnyi warushije abandi bose muri Amerika y’Epfo, Barcelona ihita imugura.

Muri Barca, afatanyije na Messi na Suarez batwaye ibikombe bitatu bikomeye mu mwaka umwe; icya shampiyona, igikombe cy’umwami n’icya UEFA Champions League.

Mu 2017 yaguzwe miliyoni $263 ajya mu ikipe ya Paris Saint Germain, nta wundi mukinnyi mu mateka y’umupira w’amaguru uragurwa ako kayabo.

Umwaka wa mbere akihagera yatowe nk’umukinnyi mwiza muri shampiyona y’Ubufaransa.

Ubu amaze kuhatwara ibikombe bibiri bya shampiyona, ibikombe bya Coupe de France na Coupe de la Ligue.

Ikipe y’igihugu cye La Selesao de Brasilia amaze kuyikinira imikino101 yayitsindiye ibitego 61, aza ku mwanya wa gatatu inyuma ya Pelé (77) na Ronaldo da Lima (62).

Ku rutonde rwa Forbes rwa 2019, Neymar ni umukinnyi wa gatatu (mu mikino yose) winjiza amafaranga menshi ($105 million ku mwaka), inyuma ya Messi wa mbere na C. Ronaldo.

Mu bigwi bikomeye bya C.Ronaldo na Neymar Junior bombi nta urabasha kwegukana igikombe cy’isi.

Abakunzi b’umupira w’amaguru, n’abafana babo by’umwihariko, ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye babifurije isabukuru nziza.

Ronaldo ni umukinnyi udakomeye mu mupira gusa ahubwo unafite umubiri ukomeye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger