AmakuruImikino

Abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kujyana ubuyobozi bw’iyi kipe mu nkiko

Abakinnyi ba Rayon Sports bandikiye ubuyobozi bw’ikipe yabo ibaruwa babusaba kwisubiraho cyangwa bakagana iy’amategeko bitewe n’umwanzuro udahwitse wafashwe.

Ni numa y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaje ko bwahagaritse by’igihe gito amasezerano bagiranye n’abakinnyi kubera icyorezo cya COVID-19 cyabagizeho ingaruka.

Kuwa Mbere tariki 120 Mata 2020. Nibwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana n’abakinnyi kuba bahagaritse amasezerano kugeza icyorezo cya COVID-19 kirangiye, ndetse ko n’umushahara w’ukwezi kwa Werurwe 2020 batazawubona, gusa babizeza ko uwa Gashyantare bazawubona icyorezo kivuyemo.

Ibi ntabwo byakiriwe neza n’abakinnyi b’iyi kipe, aho bavuze ko icyemezo cyafashwe batigeze bakigishwaho inama.

Nk’uko bigaragara ku ibaruwa yasinyweho na kapiteni w’iyi kipe Rutanga Eric yandikiwe ubuyobozi bw’iyi kipe, babanje kubamenyesha ko ibaruwa babandikiye nk’abakinnyi yabagezeho n’ubwo yabagezeho itinze kuko yanditswe tariki ya 15 Werurwe 2020 ikaba yarabagezeho tariki ya 20 Mata 2020.

Bakaba bamenyesheje ubuyobozi ko ibyo bakoze binyuranyije n’amategeko bityo ko bakwiye kwisubiraho cyangwa bitakunda bakaba bagana inzira y’amategeko ikabarenganura.

Ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye abakinnyi
Ibaruwa abakinnyi ba Rayon Sports bandikiye ubuyobozi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger