Abakinnyi ba Rayon Sports badodewe amakoti mashya yo guserukana (Amafoto)

Kuri uyu wagatandatu tariki 12 Gicurasi Rayon Sports yagaragaje amakoti mashya yadodeye abakinnyi bayo bazajya bambara igihe baserutse cyangwa hari ibindi bikorwa by’ikipe bagiyemo.

Aya makoti bayadodewe na Skol umutera nkunga mukuru w’iyi kipe izwiho  kugira abafana benshi mu gihugu. Nyuma yoho iyi kipe inganyirije  1-1 na Gor Mahia yo Kenya mu mukino ubanza wa Caf Confederation Cup  biravugwa ko aya makoti ariyo iyi kipe izagenda yambaye ni berekeza  muri Tanzania gukina na Yanga FC.

Aya makoti afite ibara ry’uburu n’agashati imbere k’umweru nk’amwe mu mabara aranga iyi ekipe. Ku mifuka hariho ikirango cya Skol nk’umuterankunga mukuru wa ekipe .

Aya ni amwe mu mafoto yafashwe ubwo abakinnyi bari bari kwigera iyi myambaro mishya.

Kwizera Pierrot
Kevin Muhire
Faustin Usengimana

Bari bafite akanyamuneza
Eric Rutanga

 

 

Comments

comments