AmakuruImyidagaduro

Abakekwaho kwivugana Akeza washenguye imitima ya benshi barimo The Ben na Meddy bagejejwe mu rukiko

Abakurikiranweho urupfu rwa Akeza Elisie Rutiyomba witabye Imana afite imyaka 5 y’amavuko, bigakekwa ko yishwe, bagejejwe mu rukiko kugira ngo bisobanure ku byaha bakurikiranyweho.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mwana yaramenyekanye kuwa 14 Mutarama uyu 2022, ariko ivugwaho byinshi bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe ntibumvaga uko uyu mwana yaba yaguye mu Idomoro ya Litiro 200 akarinda apfa kandi ayisumba ndetse ntibatinye no kuvuga ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma.

Babiri mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza batawe muri yombi muri uku kwezi turi gusoza, abo ni Mukase wa Akeza witwa Marie-Chantal Mukanzabarushimana ndetse n’umukozi wo mu rugo kwa se witwa Dative Nirere.

Bakaba baratawe muri yombi nyuma y’iperereza ry’ibanze rya RIB ryerekanye ko ’Hari impamvu zituma aba bombi bacyekwa’.

Urupfu rwa Rutiyomba Elisie rwababaje benshi barimo n’ibyamamare mu Rwanda birimo Yhe Ben na Meddy.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya The new times avuga ko none kuwa 27 Mutarama aba bagore babiri baza kwitaba urukiko bwa mbere ku rukiko rwibanze rwa Kicukiro kugira ngo bisobanure ku byo bakurikiranweho.

Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa by’agateganyo Marie-Chantal Mukanzabarushimana ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Elsie Akeza Rutiyomba, wasanzwe yapfiriye mu kigega cyo mu rugo aho babaga mu karere ka Kicukiro.

Mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane, ubushinjacyaha bwavuze ko uwo wari mukase w’umwana wapfuye, aramutse arekuwe by’agateganyo byahungabanya benshi bababajwe n’urupfu rwa Akeza.

Indi mpamvu ubushinjacyaha bwatanze, ni uko icyo cyaha akekwaho gifite uburemere kandi ashobora gutoroka.

Mukanzabarushimana yahakanye icyaha ashinjwa, asaba kurekurwa akaburana ari hanze.

Ubwo Akeza yasezerwagaho bwa nyuma kuwa 18 Mutarama, Ababyeyi be bumvikanye bavuga ko bizeye ubutabera bw’u Rwanda, Mama we yagize Ati” Akeza yitaba Imana sinari mpari, natashye bambwira ko ari impanuka (Accident), ariko Impanuka ziratandukanye, ishobora kuba impanuka isanzwe cyangwa ari impanuka yatejwe. Rero reka dutegereze Ubutabera.”

Rutiyomba Akeza Elisie, yari yatangiye mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ni umwe mu bana bari bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy.

Inkuru bisa

The Ben yiyunze kuri Meddy muri gahunda yo gufasha umuryango wa Akeza Elise

Marie-Chantal Mukanzabarushimana, Mukase wa Rutiyomba yagejejwe imbere y’urukiko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger