AmakuruAmakuru ashushye

Abahanzi mpuzamahanga basinye urwandiko rusaba ko Bobi Wine afungururwa,

Ikibazo cya Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine gikomeje gufata indi ntera  kuva aho atariwe muri yombi kuva  ku wa 14 Kanama, Kuri ubu abahanzi  batandukanye mpuza mahanga basinye urwandiko rusaba ko Bobi Wine afungururwa.

Uru rwandiko rwatangijwe na Rickie Stein abahanzi basinye kuri uru rwandiko barimo Chris Martin,Peter Gabriel,  Angelique Kidjo , Adam Clayton, Femi Kuti, Peter Gabriel n’abandi batandukanye.

Iby’ururwandiko bije nyuma yaho  Bobi Wine ahereye akazi ikigo cyo muri Amerika cyunganira abantu mu mategeko ngo kizamuburanire nk’unko byemezwa n’umunyamategeko Robert Amsterdam ukora muri icyo kigo.

Uyu munyamategeko Amsterdam yavuze ko itabwa muri yombi ry’umukiriya we  ryihishwe inyuma n’impamvu za politiki. ndetse yanemeje ko umukiriya we yakorewe iyicarubozo, we ibyo yise “ibitari ibya kimuntu n’inzego z’umutekano ku buryo bishoboka ko atazanabikira.”

Igisirikare cya Uganda gifunze Wine, cyakomeje guhakana amakuru yose yavugaga ko Bobi Wine yakorewe iyicarubozo ndetse na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yarabyamaganiye kure.

Igitangazamakuru cya BBC kivuga ko  Bobi Wine afunganye n’abandi badepite bagenzi be bane ndetse n’abandi bantu barenga icumi bari bari kwiyamamaza mu matora yarimo ihangana rikomeye mu mujyi wa Arua mu majyaruguru y’iki gihugu.

Byitezwe ko Wine yitaba urukiko kuri uyu wa kane, gusa kuva aho Bobi Wine afungiwe muri Uganda abahanzi batandukanye bo muri Uganda bakomeje gusaba ko Bobi Wine afungurwa bakoresheje ijambo #FreeBobiWine ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye.

Chris Martin
Adam Clayton
Brian Eno
Femi Kuti
Angelique Kidjo asuhuza nyakwigendera Mandera, ari iruhande rwa Beyonce
Chrissie Hynde
Damon Albarn
Peter Gabriel
Twitter
WhatsApp
FbMessenger