AmakuruAmakuru ashushyeMu mashushoUtuntu Nutundi

Abagabo basambanya abangavu bo munsi y’imyaka 18 n’ababatera inda bahagurukiwe

Ikibazo cy’abangavu bari munsi y’imyaka 18 baterwa inda, ariko abazibatera bakabihakana cyangwa bagakomeza kwidegembya mu gihe abo bangavu bo baba bagowe n’ubuzima bubi, cyahagurukiwe bidasanzwe.

Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperance, ngo hagiye gutangira igikorwa kirambye cyo gushakisha abagabo basambanya abana bakabatera inda bikabangiriza ubuzima, akenshi ugasanga baranabihakana rimwe na rimwe bikagorana kumenya uwabikoze.

Yunzemo ati “Abo rwose tugiye gutangira gukora ku buryo bufatika, abemera kutubwira abazibateye bose baze tubafashe, ariko hari n’igihe batabatubwira kandi kugira ngo ubishinje umuntu bisaba ibintu bifatika, gusa ADN yo ntabwo yibeshya. Tuzabikora kuko iki cyaha ni ukwangiza u Rwanda rw’ejo, abakomeje kwangiza umwana w’umukobwa dushaka ko bahanwa.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger