Abafite impano yo kuririmba bo mu ntara y’Amajyaruguru bashyizwe igorora (+Amafoto)

Mu ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Musanze,hafunguwe inzu ifasha abahanzi izwi nka The Rayan Music Entertainment, mu rwego rwo gukomeza kunoza amavugurura yo kuzamura umuziki wo mu ntara by’umwihariko mu majyaruguru.

Kuwa gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo umuyobozi mukuru wa The Rayan Groupe , Parfait Rayan yafunguye kumugaragaro ibikorwa bikubiye muri iyi groupe harimo ;The Rayan Film Corner, The Rayan Music Entertainment na The Rayan TV Show.

Ni nyuma yinkundura y’ibiganiro by’uruhererekane bivuga ku mateka n’iterambere ry’umuziki na cinema byo mu ntara y’amajyaruguru byatambutse kuri radio zikorera mu karere ka musanze, nibwo hafunguwe kumugaragaro Kompanyi izajya ifasha abahanzi n’abakinnyi ba Film yitwa The Rayan Business Group


Iyi kompanyi kwikubitiro yatangiranye n’abahanzi babiri babakobwa bari basanzwe bakora umuziki barimo Jolie Sharangabo Ufite Indirimbo yitwa “Iryamukuru” ndetse na Uwase Jennifer(Jenny 9) nawe ufite impano yo kuririmba ndetse akaba afite indirimbo yitwa “Am lone” yashize hanze mu kwezi kwa Gicurasi 2021.

Aba bahanzi bombi bakaba barasinye amasezerano y’imyaka ine bakorana na The Rayan business Group.

Ni umuhango wari witabiriwe nabafite aho bahuriye n’umuziki barimo Kamayiresi Erasme Umwarimu mu ishuri rya muzika kunyundo ndetse numuraperi Maylo uherutse gukorana indirimbo na Mico The best.

Hari kandi n’abanyamakuru bimyidagaduro bahawe umwanya babaza ibibazo ku mikorere ya The Rayan Business Group.

Parfait Rayan wateguye iki gikorwa akaba numuyobozi wa The Rayan business group yavuze ko azakora ibyo asabwa byose bikubiye mu masezerano yagiranye nabahanzi kandi ko ntamuntu ukwiye kugira impugenge ngo kuko Kompanyi ye yemewe na Leta y’Urwanda.

Yagize Ati: “Ntamuntu ukwiye kugira impugenge kuko gusinyisha aba bahanzi n’ibintu nateguye igihe kirekire kandi nzakora ibyotsabwa byose igihe cyose nzaba nitwa Umuyobozi wabo”.

Umuyobozi wa The Rayan Groupe n’abahanzi babiri yasinyishije

Uwase Jennifer wari wazanye na mama we umwe mubahanzi basinye amasezerano y’imikoranire niyi kompanyi yavuzeko yishimiye kuba ari mu muryango wa The Rayan Business Group kandi ko igihe kigeze ngo abanyarwanda baryoherwe n’impano ye yo kuririmba nkuko yabigaragarije abaraho.

Yagize ati: Kuba ndi mu muryango wa The Rayan Business meze nk’umuntu uri murugo rero igihe kirageze ngo nereke impano yanjye abatuye isi. Amaze kuvuga yahise aririmba.

Undi wasinye ni Jolie Sharangabo nawe wavuzeko aramahirwe kuba mu muryango wa The Rayan kandi azahungukira ibintu byinshi
Yagize ati: kuba ndi mu muryango wa The Rayan nibyiza kuko meze nkuntu uri murugo, nizeye ko nibizavamo bizaba aribyiza.

The Rayan Business Group Ni Kompanyi irimo ibice 3 birimo igice cy’abanyamuziki ndetse n’icyabakinnyi ba film na Online Tv izajya itambutsa ibiganiro byayo kuri You Tube, iyi Kompanyi ikazagira icyicaro Imusanze gusa ngo bakazakorera hose mu Rwanda ndetse ngo bafite gahunda yogushaka urundi rubyiruko rufite Impano, Iyi kompanyi ikaba ije igwa muntege iyitwa Top 5sai nayo isanzwe Ikorera muri aka karere ka Musanze.

Parfait Rayan umuyobozi wa The Rayan Groupe

Iburyo hari umuraperi Maylo nawe wifatanyije niyi Groupe muri iki gikorwa
Iburyo hari Kamayiresi Elasme umwarimu wigisha umuziki ku Nyundo wari wifatanyije na The Rayan Groupe mu gikorwa cyo gutangiza kumugaragaro iyi kompanyi

Comments

comments