AmakuruPolitiki

Abadepite bashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Depite Rwigamba Fidèle

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, nibwo inkuru y’inshamugongo ivuga ko Depite Rwigamba Fidèle yitabye Imana yumvikanye mu matwi y’Abaturarwanda.

Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, washenguwe n’urupfu rwa Drpite Rwigamba Fidèle witabye Omana azize uburwayi.

Inkuru ibika urupfu rwe yatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare 2023 kuko yashizemo umwuka mu gitondo, aho yavurirwaga ku Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Depite Rwigamba yitabye Imana yari agejeje imyaka 73 y’ubukuru, akaba yari mu Badepite bahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko guhera mu 2013.

Ubutumwa bwatanzwe n’Umutwe w’Abadepite buragira buti: “Umutwe w’Abadepite ubabajwe no kubika urupfu rwa Depite Rwigamba Fidèle witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare 2023 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi.”

Ubwo butumwa bukomeza bushimangira ko Umutwe w’Abadepite wifatanyije mu kababaro n’umuryango we.

Rwigamba yabaye Umudepite guhera mu 2013, akaba yarageze mj Nteko avuye ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena yagiyeho guhera mu 2009.

Mu 2003 yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) mu gihe mbere yaho guhera mu 2001 yari Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Guverinoma mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger