AmakuruUbukungu

Abacuruzi b’Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa hanze batataka ibihomno bikomeye

Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa byabo ku isoko ry’i Burayi barataka igbhombo bakomeje guterwa n’uko Amayero (Euro) n’Amapawundi (Pound), bikomeje bikomeje gutakaza agaciro kabyo, aho bavuga ko izo mpinduka zirimo kubateza ibihombo bikomeye mu bucuruzi bwabo.

Iki kibazo kirakora ku bashoramari mpuzamahanga ndetse n’abandi bacuruzi basanzwe bafite ibyo bohereza ku isoko ry’i Burayi, kubera ayo mafaranga yari amaze igihe ari hejuru y’idolari ry’Amerika none akaba yagiye hasi cyane mu mateka mu myaka ikabakaba 40 ishize.

Bamwe mu Banyarwanda bohereza ibicuruzwa ku isoko ry’i Burayi bararirira mu myotsi nyuma y’uko amasezerano bagiranye n’ibigo bitandukanye byo kuri iryo soko agenda abagusha mu bihombo kuko ayo bishyurwa yagabanyije agaciro, bagera hanze y’u Burayi bagasabwa kuyavunja mu yandi mafaranga ahenze.

Abavuganye na The New Times bagaragaje ko batewe inkeke no kuba kontaro basinyanye n’abo bahereza umusaruro zikomeje kubashyira mu bihombo kuko igabanyuka ry’agaciro k’Ipawundi n’Iyero ritanatanga icyizere cyo guhinduka vuba.

Robert Rukundo, Umuyobozi w’Ikigo Almond Green Farm Ltd cyohereza mu mahanga indabo, imboga n’imbuto, yagize ati: “Kuba Ipawundi n’Iyero byatakaje agaciro kabyo ku idolari byagize ingaruka amasezerano yari yarasinywe n’abohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga bari mu kazi. Ibi bije mu gihe twari dufite n’ikindi kibazo cy’ibiciro by’ubwikorezi n’ibya lisansi biri hejuru bikaba byarongereye n’ikiguzi cy’ibyo dusabwa gukora mu bucuruzi.”

Rukundo, ari na we uyoboye Urugaga rw’Abohereza indabyo, imboga n’imbuto mu mahanga, yakomeje avuga ko mu cyumweru gishize, Ipawundi ryavunjwaga amafaranga y’u Rwanda 1,204 mu gihe muri iki cyumweru ririmo kugura amafaranga 1,065. Bivuze ko yahombye amafaranga 135 kuri buri pawundi kugira ngo abashe kwishyura umusaruro w’abahinzi mu mafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko ibyo bisaba gukoresha Amayero cyangwa Amapawundi menshi kugira ngo umuntu ufite iyero abashe kubona idolari ry’Amerika. Ibyo kandi ngo bizaba kuba ufite Amayero cyangwa Amapawundi menshi kugira ngo ubashe kwishyura ingendo z’indege zikorera ibicuruzwa cyangwa kubipfunyika.

Abacuruzi bo mu Rwanda bishyurwa mu Mapawundi cyangwa Amayero gusa ku isoko ry’i Burayi, kandi basabwa kuyahindura mu mafaranga y’u Rwanda kugira ngo bagure umusaruro bohereza mu mahanga. Aho ni ho haturuka ibihombo bya mbere barimo guhura na byo.

Rukundo yakomeje agira ati: “Iki kibazo kirimo kutugiraho ingaruka mbi nk’abohereza ibicuruzwa mu mahanga. Urabyumva ko mu gihe ufite Amayero 10,000 ukayahindura mu mafaranga y’u Rwanda cyangwa mu madolari ugwa mu gihombo gikomeye.

Yakomeje ashimangira ko kuri we ku giti cye yahombye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri
Guhera mu ntangiriro z’ukwezi gushize ni bwo aya mafaranga akoreshwa cyane ku mugabane w’i Burayi yaguye hasi ku kigero yaherukaga kugeraho mu myaka ikabakaba 40 ishize kuko nk’Iyero rimwe ryageze ku kuvunjwa amasenti 0.99 by’idolari ry’Amerika.

Ni mu gihe n’Ipawundi ryamanutse cyane rigatakaza agaciro ku idolari mu mateka yaryo kuko ryavunjwaga idolari 1.12 ku giciro kiriho ubu.

Rukundo yavuze ko bisaba nibura amadolari y’Amerika 2.4 kugira ngo ubashe kohereza ikilo kimwe cyoherezwe ku isoko ry’i Burayi gitwawe n’indege ya KLM. Mu gihe ubusanzwe yishyuraga iyero 1.9 kugira ngo abone ayo madolari 2.4 yishyurwa ku kilo kimwe, kuri ubu arakoresha amayero 2.3 kugira ngo ikilo cy’ibicuruzwa bye cyemerwe mu ndege.

Imibare igaragaza ko kuri ubu asabwa kwishyura inyongera ya 21% ku rugendo rw’indege ugereranyije n’ayo yishyuraga mbere kubera igabanyuka ry’agaciro k’ipawundi n’Iyero.

Jean-Malic Kalima, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (RMA), na we yavuze ko abacuruzi benshi bafite ibigo bicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda bayohereza i Burayi, bityo na bo bakaba bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’ibihombo bituruka ku kuri ayo mayero n’amapawundi byatakaje agaciro.

Gusa ku rundi ruhande yavuze ko nk’abakura ibicuruzwa ku isoko ry’i Burayi bari mu Bbihe byiza kuko bashobora kubona ibicuruzwa ku giciro cyo hasi bagera hanze y’i Burayi bakabona icyashara.

Imvaho Nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger