AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Aba-Taliban batangaje Guverinoma nshya ya Afghanistan irimo bamwe bahigwa na FBI

Nyuma y’ibyumweru birenga bitatu Aba-Taliban bigaruriye igice kinini cya Afghanistan, batangaje Guverinoma nshya igiye kuyobora iki gihugu.

Iyi ni guverinoma itarangwamo umugore numwe , bivugwa ko izagendera ku matwara ya ‘Sharia’ kandi irimo bamwe mu bashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa n’Inzego n’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba_taliban batangaje ko bagiye guhindura izina igihugu kikitwa ‘Islamic Emirate of Afghanistan’ nk’uko byari aba-Taliban bakiri ku buyobozi mu 1996-2001.

Iyi Guverinoma yatangajwe ku wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021, iyobowe na Minisitiri w’intebe, Mullah Mohammad Hassan Akhund, uri ku rutonde rw’abashakishwa na FBI, akaba umwe mu bashinze umutwe w’Aba-Taliban wari n’inshuti ya hafi y’umuyobozi mukuru wabo, Mullah Mohammed Omar wapfuye mu 2003.

Uyu yari na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mbere yuko Abataliban bahirikwa ku butegetsi.

Mohammed Hasan Akhund wahawe gutegeka Afghanistan yakoranye bya hafi na Mullah Omar wayoboye iki gihugu (Islamic Emirate of Afghanistan) mu 1996.

Uyu Omar kandi yabaye indwanyi ikomeye yanayoboye Abataliban.

Mohammed Hasan Akhund wagizwe minisitiri w’intebe w’agateganyo ari ku rutonde rw’abagomba gufatirwa ibihano na Loni (UN).

Yayoboye igihe kirekire akanama gashinzwe imitegekere y’Abataliban. Aho yabaga agomba gufata ibyemezo bikakaye.

Amazina y’abaminisitiri agizwe n’abarwanyi bakuru:

Abdu Ghani Baradar ni we uyoboye abadepite.

Sirajuddin Haqqani, umwana w’uwatangije Haqqani Network yagizwe minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

Afatwa nk’ikihebe , akaba ari ku rutonde rw’abashakishwa na FBI uru n’Urwego rushinzwe iperereza rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rwashyizeho miliyoni 5$ ku muntu uzamufata.

Mulla Mohammad Yaqoob, umwana wa Mullah Omar ni we wahawe minisiteri y’ingabo.

Hedayatullah Badri azaba ari minisitiri w’imari w’agateganyo.

Ni mugihe Amir Khan Muttaqui wahoze ari umuhuza mu biganiro by’amahoro I Doha yagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Guverinoma igizwe n’abategetsi 33 bagiye gukora inshingano.

Icyokora iyi guverinoma ni iy’agateganyo kuko nyuma bazashaka abandi baturutse mu bice byose by’igihugu baze bahawe imyanya.

Mullah Haibatullah Akhunzada umuyobozi w’ikirenga w’Abataliban yabwiye itangazamakuru ko Leta izajyaho izakurikiza amahame ya Sharia n’ay’idini rya Isilamu muri rusange.

Yanatangaje ko Afghanistan izaba inshuti ndetse igashyikirana n’ibindi bihugu by’ibituranyi ndetse n’ibindi byose bitangiza amategeko ya ‘Sharia’.

Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko Afghanistan ifite miliyoni 18 z’baturage bakeneye ubutabazi bw’ibanze, zishobora kwiyongeraho izindi 18, ndetse ko ubwo Aba-taliban bafataga iki gihugu uyu muryango wakoresheje miliyoni 200$ mu kwita ku baturage.

Aba-Taliban bafashe ubutegetsi ku ya 15 Kanama 2021 bakuraho perezida wari ushyigikiwe n’abanyaburayi n’Amerika. Izi nyeshyamba zategereje ko ingabo za OTAN ziva muri icyo gihugu babona gushyiraho guverinoma y’agateganyo

Ni abategetsi 33 batatarimo umugore n’umwe
Mohammed Hasan Akhund wahawe gutegeka Afghanistan
Twitter
WhatsApp
FbMessenger