Imikino

Infantino arashaka gushyiraho amategeko mashya mu rwego rwo guhashya ugusesagura kw’amakipe

Perezida wa FIFA Gianni Infantino arifuza gushyiraho amategeko mashya mu rwego rwo gukumira amafaranga y’ikirenga amakipe yatakazaga agura abakinnyi ndetse n’ayo abahagarariye inyungu z’abakinnyi bafata mu rwego rwo kubungabunga ubusugire bw’umupira w’amaguru.  

Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bemeza ko umubare w’amafaranga amakipe atanga agura abakinnyi wazamutse ku muvuduko ukabije, iki kikaba gifatwa nk’ikibazo cyarimbura umupira w’amaguru mu gihe nta cyaba gikozwe mu maguru mashya mu rwego rwo guhashya iki kibazo.

Ni mu gihe dore ko muri uyu mwaka wa 2017 ho byabaye akarusho ugereranyije n’imyaka yabanje dore ko Paul Pogba yari we mukinnyi uhenze ku isi ku gaciro ka Miliyoni 105 z’ama Euro.

Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa ni yo yafashe iyambere mu kurisha abantu imitima nyuma yo kugura Neymar Jr da Silva imuvana mu ikipe ya Fc Barcelona ku kayabo ka miliyoni 222 z’ama Euro.

Iyi kipe y’abaherwe b’abanya Qatar niyarekeye aho yanagiye muri As Monaco ikiuramo umwana muto Kylian Mbappe kuntizanyo, gusa biteganyijwe ko mu mpeshyi y’uyu mwaka igomba kumugura angana na miliyoni 180 z’ama Euro.

Nyuma yo kugenda kwa Neymar ikipe ya Fc Barcelona nay o ntiyatuje ahubwo yirukanse ku ugomba gusimbura uyu munya Brasil wari warigaruriye imitima ya benshi mu bafana.Umufaransa Ousmane Dembele ni we wazanwe nk’umusimbura wa Neymar atanzweho angana na miliyoni 147 z’ama Euro ku myaka 21 y’amavuko yonyine.

Braugrana yanagiye muri Liverpool ikuramo Philippe Coutinho imutanzeho angana na miliyoni 160 z’ama Euro aba umukinnyi wa mbere mu mateka y’iyi kipe y’I Catalunya.

Uretse ikibazo cy’amafaranga menshi atangwa mu kugura abakinnyi, perezida wa FIFA Infantino kandi ntiyemeranya n’amakipe akusanya abakinnyi bakiri bato bikarangira abatanze ku ntizanyo, akaba afite ikizere cyo kuba yazanye impinduka zimwe mu mpera z’uyu mwaka. Chelsea yo mu Bwongereza ni imwe mu akomeje gutungwa agatoki

Aganira na Gazzetta dello sport, Infantino yagize ati” Aho bigeze birakabije. Muri 2017, hatanzwe amafaranga miliyari 6 na miliyoni 400 z’amadorari mu kugura abakinnyi ku isi yose.

“Muri yo miliyoni 500 zose zagendeye ku ba Agents mu gihe miliyoni 60 zonyine ari zo zashyizwe mu mashuri yigisha umupira w’amaguru. Sasa ibyo byumvikana gute ko ubucuruzi bwakwaguka hanyuma amafaranga atangwa ku bakiri bato akagabanuka?

“ Ni ngomwa ko isoko ryo mu mpeshyi rikoresha amafaranga make, amashampiyona agatangira nyuma y’uko isoko rifunga kandi umubare w’abakinnyi bagurishwa ukagabanuka kuko gukorera mu mucyo ari byo dushyize imbere.

Perezida wa FIFA yanongeyeho ko nta mpamvu y’uko amakipe agomba gusimbuza abakinnyi bavunitse abandi mu isoko ryo mu kwa mbere. Anashimangira kandi ko nta kipe izajya irenza umubare w’abakinnyi 25 kugira ngo bose bajye babona umwanya wo gukina.

Ati” Abakinnyi beza bagomba gukina si abo kwicara ku gatebe k’amakipe y’ibihangage. Abanyamerika ni  bo bafite umurongo bagenderaho w’intangarugero ku isi kandi babasha kunguka nk’abandi bose. Bumvise ko bagomba kugira amakipe ari ku rwego rumwe mu marushanwa ni na yo mpamvu nange ngomba gushyiraho amategeko mashya mu mpera za 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger