AmakuruAmakuru ashushye

17 banduye Coronavirus bahuye n’abantu 688, uko abantu barabaho nyuma yo gufunga amasoko

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, zashyizwe ku rundi rwego nyuma y’uko bigaragaye ko abantu 17 bamaze kuyandura bahuye n’abandi 688.

Magingo aya, ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus zatangajwe na Minisitiri w’Intebe zategetse ko abakozi ba leta bose n’abikorera basabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi.

Ubu imipaka yose irafunze, keretse ku Banyarwanda bataha n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu hateganyijwe.

Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda burakomeza mu gihe ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zitemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko izi ngamba zafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko hatagize igikorwa, icyorezo gishobora gukwira mu gihugu cyose.

Mu kiganiro gisobanura ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, Dr Ngamije yagize ati “Dufite abarwayi 17 bakaba baragiye bahura n’abantu basaga 688 kuva bagera mu gihugu, tukaba tumaze guhura na 68% by’abo bantu dushaka kumenya uko bameze, abafite ibimenyetso muri bo twarabasuzumye, abandi dukurikirana amakuru yabo buri munsi.’’

Yakomeje avuga ko abo barwayi bakunze guturuka hanze y’igihugu mu ngendo bakoreye mu bihugu bitandukanye mu minsi 15 ishize, abenshi bafatwa nk’itsinda ry’abarwayi bari muri Kigali.

Yagize ati “Niba ari abantu bavuye hanze, uko bavuye hanze bakazana iyo ndwara muri iyi minsi 15 ishize, niko udashyizeho ingamba zo kugira ngo aribo, ari abo bahuye nabo batava muri Kigali bakajya mu ntara, niko byagenda, bajya mu turere dutandukanye bakanduza abandi Banyarwanda ugasanga mu gihe gito cyane tugize andi matsinda menshi mu turere dutandukanye.’’

“Ubwo tuba tuvuye ku cyiciro cy’icyorezo gitangiye, tukagera ku cyiciro cy’icyorezo kimaze gufata intambwe nini, haba hasigaye intambwe imwe gusa kugira ngo ayo matsinda atandukanye ahure kikaba icyorezo cy’igihugu cyose.’’

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko izi ngamba zafashwe kugira ngo hakumirwe urujya n’uruza rw’abantu yaba abava muri Kigali bajya mu turere no mu turere dutandukanye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko ari ikibazo gikomeye ndetse ko mu gihe hatagize igikorwa, iki cyorezo cyakwirakwira mu gihugu cyose.

Yagarutse ku bikorwa bitagomba guhagarara muri ibi bihe, birimo ko amasoko acuruza ibiribwa ari bukomeze gukora kimwe n’abacuruza ibikoresho by ‘isuku n’abatanga serivisi z’ubuzima, ati ’’ariko abajyaga kureba imyenda n’inkweto ibyo si ngombwa.’’

Yavuze ko nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’Intebe, abantu birukankiye ku masoko bumva ko igikuba cyacitse, abasaba gutuza, kuko amasoko y’ibiribwa azakomeza gukora, abagemura ibiribwa aho baba babikura hose nabo bazakomeza akazi kabo.

Ati “Niba umuntu akora mu isoko acuruza inyanya, ibishyimbo, azakomeza akore, azava iwe ajya kubicuruza no kubishaka…ibyo abantu bakeneye by’ibanze ntabwo bihagarara…gusa ntabwo turi buhurire ku isoko ngo usange umuntu ucuruza inyanya abantu 20 bamwirunzeho.’’

Yagiriye inama abantu ko ’’ku isoko abantu bagerageze bareke kujya mu muvundo, ni ugushyiramo ya metero n’abajya ku isoko ntabwo ari ukujya kubayo, genda uhahe ibyo uhaha utahe.’’

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera John Bosco, yavuze ko abapolisi bo ku mihanda batangiye inshingano zabo ndetse ko n’abandi bagiye gukorana n’inzego bireba, ku buryo izo ngendo zitari ngombwa zihagarara na serivisi Abanyarwanda bakwiriye kubona muri ibi bihe zikomeza gutangwa.

Ati “Ntabwo uzavuga ngo ugiye guhaha i Musanze.’’

Minisitiri Shyaka yavuze ko hari abantu barya kuko bakoze uwo munsi, abasaba gutekereza icyaba baramutse bagiye gushaka ayo mafaranga ariko ntibazabashe kuyabona kubera uburwayi; ahubwo abasaba gusaranganya na bagenzi babo muri bike bafite.

Gusa ngo “Hari ibizasaba nk’igihugu ko abantu baba magirirane, niba hari urugo runaka rudafite icyo gusamura, tugomba kwishakamo ubushobozi ku buryo urwo rugo turwunganira kugira ngo abarurimo tutabarinda Coronavirus ariko bakicwa n’inzara.’’

Twitter
WhatsApp
FbMessenger