AmakuruIkoranabuhangaImyidagaduro

Zuckerberg yagize icyo avuga ku bibazo bitoroshye Facebook irimo muri iyi minsi

Mark Zuckerberg nyiri urubuga rwa Facebook akaba n’umuyobozi warwo yasabye imbabazi abakoresha uru rubuga.  nyuma yuko uru rubuga rwibasiwe n’ibibazo byo kwibwa  amakuru y’abantu barukoresha ndetse n’ibindi bitandukanye .

Zuckerberg  yavuze ko iki ari icyasha uru rubuga rwasizwe gusa bakaba bari kubikemura ndetse akaba yanijeje abakoresha Facebook ko iki gikorwa kitazongera  kubaho ukundi. yagize ati ” Dufite inshingano zo kurinda amakuru n’ubutumwa bwanyu , ni ba tutabishoboye ntidukwiriye  gukomeza kubaha Serivise” ubwo ni ubutumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook.

Yakomeje agira ati ” Namaze umwanya munini nkora igenzura kugirango ndebe icyaba cyateye ibi bibazo byose, gusa twakoze amakosa kandi turayasabira imbabazi dukwiriye gufata umwanya tukita kuri ibi bintu, tukareba uko twakirinda aya makosa indi nshuro, ndemeza ko ibi bibazo bitazongera kubaho ukundi ” Ibi bije nyuma y’amakuru yibwe y’abantu bagera kuri miliyoni 50 biganjemo Abanyamerika bakoresha Facebook ndetse nyuma  agakoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mark Zuckerberg washinze urubuga rwa Facebook, urubuga rwamugize umuherwe ku Isi akiri muto.

Ibi byatumye ikigo FTC gifite inshingano zo kurengera inyungu z’abaguzi muri Amerika, cyatangiye gukora iperereza ngo harebwe niba Facebook itarishe amabwiriza akubiye mu iteka ryashyizweho mu 2011 rirebana no kurinda amakuru bwite y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Zuckerberg Yakomeje avuga ko ubu bagiye gukora igenzura ryimbitse kuri porogaramu (apps), zishobora kuba zibona amakuru y’abantu bakoresha Facebook kuva mu mwaka wa 2014, ndetse bagerageze kumenyesha abibwe amakuru n’ikigo cya  Cambridge Analytica.  Iki kigo cya  Cambridge Analytica gisanzwe gitanga ubujyanama mu bijyanye na politiki, cyari cyarabashije kubona amakuru bwite ya bariya bantu bakoresha Facebook.

Cambrigde Analytica ubu yamaze guhagarikwa kuri Facebook yo yemeza ko kubona ariya makuru no kuyakoresha byakozwe mu buryo bukurikije amabwiriza. Iki kigo cyari cyarahawe akazi mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Donald Trump mu matora yabaye mu 2016, cyakoresheje ariya makuru mu gushishikariza abantu gutora Donald Trump  binyuze mu matangazo yamamaza ndetse no muburyo bw’inkuru.

Iri yibwa ry’amakuru ryahise rigira ingaruka ku bukungu bwa Facebook, aho agaciro kayo ku isoko ry’imari n’imigabane gakomeje kumanuka, kugeza ubu Facebook imaze kugira igihombo cya miliyari 60 z’amadolari.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger