AmakuruImikino

Zlatan Ibrahimovic yashotoye bikomeye cyane Christiano Ronaldo wasubiye muri Machesyer United

Rutahizamu w’ikipe ya AC Milan ndetse n’ikipe y’igihugu ya Sweden, Zlatan Ibrahimovic, yasekeje abantu mu buryo bukomeye cyane nyuma y’amagambo yavuze kuri rutahizamu mugenzi we Christiano Ronaldo wasubiye mu ikipe yahozemo ya Manchester United.

Uyu mukunnyi Ibrahimovic umenyerewe ko atajya apfana ijambo, yavuze amagambo akomeye kuri rutahizamu Christiano Ronaldo wafashe umwanzuro wo gusubira mu ikipe yamuzamuriye izina cyane kw’isi ariyo ya Manchester United, mu gihe byavugwaga ko agomba kwerekeza mu ikipe ya Manchester City.

Zlatan Ibrahimovic yanditse amagambo menshi aseka cyane agira ati”Christiano Ronaldo yananiwe gutwara Champions League ari kumwe na Chielini, De Light, Cuadrado, Bonucci ndetse n’abandi batandukanye mu ikipe ya Juventus, none ngo arashaka kuyitwara mu ikipe ya Manchester United ari kumwe na Martial, Bissaka, Fred, Maguire, Lindelof n’abandi bananiwe no gutwara Europa League koko birasekeje”.

Yakomeje agira ati”Cyakoze Christiano Ronaldo sinamurenganya kuko burya iyi umuntu arimo kugenda asaza Bimwe mu bitekerezo bye birahinduka agatangira gutekereza ibintu bitandukanye nibyo yatekerezaga ndetse akanatekereza ibidahari”.

Abantu benshi cyane bakaba batunguwe n’amagambo uyu mugabo yanditse kuri mugenzi we Christiano Ronaldo wongeye gusubira mu ikipe yaherukagamo mu mwaka wa 2009 ndetse akaba yaranayigiriyemo ibihe byiza cyane, dore ko yanatwaranye nayo irushanwa rya Champions League, kuri ubu akaba ayigarutsemo ngo afatanye n’abandi bakinnyi kureba niba bashobora kongera gutwara iryo rushanwa.

Indi nkuru bisa

Manchester United yanze gupfusha ubusa amahirwe yo kwisubiza umunyabigwi wayo Cristiano Ronaldo

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger