AmakuruImikino

Zinedine Zidane yandikiye Paul Pogba ibaruwa ikubiyemo byinshi

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane wakunze gutangaza ko akunda imikinire ya Paul Pogba yamwandikiye ibaruwa imusaba kugira ibyi akora niba koko uyu mukinnyi yifuza gukinira Real Madrid.

Mu byamaze kujya ahagagara bikubiye muri iyi baruwa , Zidane yandikiye  Pogba amusaba ko nadakora ibishoboka byose ngo asabe ko ikipe ya Manchester United imurekura, nta yandi mahirwe azongera kubona yo kuzakabya inzozi ze zo gukinira Real Madrid.

Pogba w’imyaka 26 yasabwe na Real Madrid kugabanya umushahara we w’umurengera kugira ngo ibashe kumugura ayerekezemo muri iyi mpeshyi niba koko ashaka gukinira iyi kipe.

Iki cyifuzo cya Paul Pogba gishobora kugerwa cyane ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer yifuza kugurisha bamwe mu bakinnyi be kugira ngo abone miliyoni 300 zo kugura abakinnyi bashya.

Gusa abakinnyi n’abafana bamwe na bamwe ntibifuza ko uyu mukinnyi agenda kuko babona bakimukeneye mu mikino ya shampiyona itaha.

Pogba yabwiye abakinnyi bakinana ko yifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid gukorana na Zidane watangaje ko akunda imikinire ye.

Zinedine Zidane aherutse gutangaza ko akunda imikinire ya Paul Pogba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger