AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Zimbabwe: Emmerson Mnangagwa yagize icyo asaba abanyagihugu bamugiriye icyizere mu matora y’umukuru w’igihugu

Nyuma yaho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (ZEC) itangarije ko Emmerson Mnangagwa ari utsindiye kuyobora Zimbabwe , uyu mukuru w’igihugu mushya wari warasimbuye Robert Mugabe byagateganyo ku mwanya w’umukuru w’igihugu yashimiye abaturage ba Zimbabwe bamutoye ndetse agira nicyo abisabira.

Perezida Emmerson Mnangagwa abicishije kuri twitter yanditse ashimira abanyagihugu nyuma ababwira ko nubwo bashobora kuba baracitsemo ibice kubera amatora, ari abantu bunze ubumwe mu ndoto zabo. uyu mukuru w’igihugu yanasabye abanyagihugu guhuriza hamwe  mu mahoro . ubumwe n’urukundo kugirango bubake Zimbabwe shya kuri bose.

Mnangagwa yatsinze Nelson Chamisa ukuriye Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya MDC, wagize amajwi 44% , bityo bituma akomeza kuyobora iki gihugu aba Perezida wa kabiri wa Zimbabwe nyuma ya Robert Mugabe wayoboye iki gihugu imyaka 38 n’ishyaka rye ZANU-PF.

Icyakora Nelson Chamisa watsinzwe muri aya matora yamaganye ibyavuye mu matora avuga ko kuba Komisiyo y’Amatora yatangaza amajwi atagenzuye neza ari ibintu bibabaje. yagize ati  “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (ZEC) yanze ko abantu bacu bagira uburenganzira ku byavuye mu matora mbere y’uko ibitangaza. ZEC ikwiye gusohora amajwi ya nyayo kandi agenzuwe n’amashyaka.”

Ku munsi wo ku wa gatatu nyuma ya matora mu murwa mukuru Harare , abatavuga rumwe n’ubutegetsi  batishimiraga ko Zanu-PF yegukanye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, bagiye mu mihanda batangira imirwano yaguyemo abantu bane, iyo mirwano yashyamiranyije abigaragambyaga bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abashinzwe umutekano.

Perezida Emmerson Mnangagwa wagiye ku buyobozi bw’ishyaka rya Zanu-PF umwaka ushize asimbuye Mugabe akima gutorwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu yahise asaba ko hakorwa iperereza ryigenga kuri ubu bugizi bwa nabi.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Zimbabwe, Priscilla Chigumba, yatangaje ko Mnangagwa ariwe watorewe kuyobora Zimbabwe n’amajwi 51%.

Amagambo Perezida Emmerson Mnangagwa yanditse kuri Twitter
Uko abakandida bagiye batorwa mu bice bitandukanye bya Zimbabwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger