AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaUbukungu

Zimbabwe: Abarenga miliyoni 5 bafite ikibazo cy’inzara ikomeje gufata indi ntera

Nk’uko byatangajwe na UN bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango WFP (World Food Programme) hagaragajwe ko igice kinini cy’abatuye Zimbabwe bamaze kugerwaho n’ikibazo cyo kubura ibyo barya aho abarenga miliyoni 5 bafite inzara.

Umuryango The World Food Programme (WFP) uherutse gutanga miliyoni 331 z’Amadolari y’amerika mu rwego rwo gufasha ibihugu byibasiwe n’inzara guhangana nayo ndetse no gukumira ibibazo bya hato na hato byerekeranye n’igabanyuka rikabije mu by’ubukungu.

David Beasley ukuriye umuryango WFP yatangaje ko bimwe mu bihugu bitandukanye byari bifite ikibazo cy’inzara ndetse bigaragara ko kigoranye kuba cyakemurwa mu maguru mashya.

Yahamije ko inzara yabigaragaragamo, yashoboraga no kuba yahitana ubuzima bwa bamwe mu bagezweho nayo.

Yakomeje avuga ko muri Zimbabwe hari ikibazo cy’amapfa gikomeje kuba ingorabahizi n’imbarutso y’inzara ikomeje kuharan

BBC yanditse ko muri Zimbabwe byatangiye umusaruro w’ibihingwa utangiye kuba muke cyane bitewe n’izuba, ibi byatumye ibicuruzwa biribwa bitangira kubura ndetse ari nako bigenda birushaho guhenda,

Sibyo gusa kuko ayo mapfa yakoze no kungomero zitanga ingufu z’amashanyarazi kuko habayeho kugabanuka kw’amazi bituma umuriro ugenda ubura mu duce tumwe na tumwe muri iki gihugu.

Igihugu cya Zimbabwe muri rusange gifite ibibazo byerekeranye n’ifaranga rikoreshwa mu gihugu aho ubu gikomeje guhangana n’uko cyakongera imbaraga mu ikoreshwa ry’idollari rya Zimbabwe nyuma y’uko hari hamaze igihe hagaragara gutakaza Agaciro karyo mu buryo bukomeye.

Mr Beasley yavuze ko miliyoni 2.5 z’abaturage bafite inzara ikabije.

Abaturage bavuga ko ibyago by’inzara bikomeje kubabaho akarande bitewe n’umwuma wangirije imyaka yabo abahinzi bagasigara iheruheru ndetse n’ibiribwa bigatangira kubura mu masoko.

Ibiza kandi byibasiye tumwe mu duce twa Malawi na Zimbabwe bwateje ingaruka mbi ku baturage ba Zimbabwe barenga ibihumbi 500 ndetse abarenga ibihumbi icumi basigara ntaho kwegeka umusaya bafite.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda muri Zimbambwe Mthuli Ncube yatangaje ko muri Mutarama 2019, Leta yagejeje imbuto ku ngo 757,000 zo mu bice by’icyaro ndetse n’imijyi.

Perezida Emmerson Mnangagwa wasimbuye ku butegetsi uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe mu Ugushyingo 2019, nawe yatangaje ko igihugu cyibasiwe n’ibiza by’amapfa.

UN yiteguye gutanga angana na Miliyoni 294 z’Amadolari yo guhangana n’amapfa mu gihugu cya Zimbabawe ariko hagati aho ivuga ko hakenewe ubufasha burenga kugira ngo ingaruka z’ayo mapfa zihoshywe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger