AmakuruImikino

Zidane uvugwaho gusimbura Mourinho yatangaje 4 bashya yazana na bo muri Manchester United

Umufaransa Zinedine Zidane wahoze atoza Real Madrid yatangaje amazina 4 y’abakinnyi yasinyisha mu gihe yaba asimbuye Jose Mourinho mu kipe ya Manchester United.

Ni nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko uyu mufaransa ari we ushobora gusimbura Mourinho usigaye utishimiwe Old Trafford kubera umusaruro mubi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Mirror cyo mu gihugu cy’Ubwongereza, ngo Zidane yabwiye inshuti ze za hafi ko isaha n’isaha ashobora kwitaba terefoni iturutse i Manchester.

Mu gihe uyu mutoza kuri ubu udafite ikipe atari gutoza yaba ageze muri Manchester United, ngo yajyanayo n’abakinnyi 4 b’inkingi za mwamba; barimo Umudage Tonny Kroos ukinira Real Madrid yo muri Espagne, Umunya Columbia James Rodriguez watijwe na Real Madrid muri FC Bayern Munich, Umunya Espagne Thiago Alcantara ukinira Bayern ndetse n’umunya-Uruguay Edinson Cavani ukinira PSG.

Tonny Kroos na James Rodriguez n’ubundi bamaze igihe kirekire bifuzwa cyane n’ikipe ya Manchester United, bityo umubano mwiza basanzwe banafitanye n’umutoza Zidane worohereza iyi kipe y’i Manchester kubabona mu buryo bworoshye cyane.

Cyakora cyo n’ubwo ibi bivugwa, hategerejwe kureba niba Umuyobozi wungirije wa Manchester United  Ed Woodward wanatangiye kwikomwa n’abafana azemera kurekura umutoza Mourinho agakabya inzozi za Zouzou, dore ko uyu munya Portugal agifitanye amasezerano na Manchester United.

Amakuru nanone ahari ni uko umutoza Zidane afite amashyushyu menshi yo kujya gutoza mu Bwongereza, bityo ko abonye amahirwe aturutse muri Manchester United adashobora kuyajugunyira inyoni.

Uyu ni umwe mu batoza bubatse amateka bakiri bato kuko yibitseho UEFA Champions league 3 zikurikiranya yatwaranye na Real Madrid, ubwo yagirirwaga ikizere cyo gusimbura Rafa Benitez wari umaze kwirukanwa rwa gati mu mwaka w’imikino wa 2015/16.

James Rodriguez ari kumwe n’umutoza Zidane.
Thiago Arcantala ari ku rutonde rw’abo Zidane yifuza muri Man United.
Cavani ni we ushobora kuzayobora ubusatirizi bwa Manchester United mu gihe Zidane azaba ahageze.
Toni Kroos ari mu bo Zidane ashaka muri Manchester United.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger